2020: Afurika kw’isonga mu kugira abapasiteri bakize kurusha abandi,dore abapasiteri 5 bakize ku isi

0
449
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tumenyereye ko abapasiteri inshingano zabo ari ukuvuga ubutumwa bw’Imana,ariko usanga hari n’abafite imitungo myinshi ugereranyije n’abandi. Tugiye kubagezaho urutonde rw’abapasiteri 5 bakize kurusha abandi kw’isi muri uyu mwaka wa 2020.kuri uru rutonde hakaba hagaragaraho abanyafurika babiri.

5. Pat Robertson

Pat Robertson akomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika.Akaba afite akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.Akaba ariwe washinze Televiziyo ya gikristu (Christian Broadcasting TV Network) yerekana ikiganiro kiswe ‘700 Club’ kerekanwa mu bihugu 180,ki gatangwa mu ndimi zigera kuri 71.

Mu 1988 Pat Robertson yahanganye mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko ntiyabashije gutsinda.Nyuma yuko atsindiwe mu matora yahise ashinga umuryango wa gikristo witwa “Christian Coalition.”Uyu muryango ukaba wari ugamije gukusanya inkunga yo gushyigikira abaharanira inyungu zabo mu ruhando rwa politiki.

Nyuma yibyo Robertson yanashinze kaminuza izwi nka ‘Regent University’ ndetse Yashinze “Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe amategeko n’ubutabera,” mu mujyi wa Washington, D.C.

4. Ayo Oritsejafor

Ayo Oritsejafor akomoka mu gihugu cya Nigeria,akaba afite akayabo ka miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika.Akaba ari nawe washinze ‘Word of Life Bible Church’ mu gihugu cya Nigeria’.Ndetse Akaba na Perezida w’amadini ya gikristu mu gihugu cya Nigeria.

3. David Oyedepo

Bishop David Oyedepo yavutse tariki 27 Nzeri1954.Akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 140 z’amadolari y’Amerika.Akaba ariwe washinze urusengero Africa living faith church worldwide ruzwi cyane nka winners chapel international ndetse n’umushoramari akaba afite kaminuza ebyiri arizo Covenant University na Landmark University,akaba anafite amazu menshi n’amamodoka.Umwihariko we  n’uko ariwe mu pasiteri  ufite indege 4(private jet) muba pasiteri icumi bambere bakize ku isi.

2. Thomas Dexter Jakes

Bishop T.D Jakes yavutse tariki 9 Kamena1957.Akaba akomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika.Afite akayabo ka miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika .Akaba ariwe washinze potter’s house uru rukaba ari urusengero runini(mega church)rwakira abantu barenga ibihumi 30,000.Nyuma y’ibi akaba ari umwanditsi ndetse n’umuririmbyi.

1.Kenneth Copeland

Ku mwanya wa mbere turahasanga Kenneth Copeland ukomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika,afite akayabo ka miliyoni 350 z’amadolari y’Amerika. Kenneth ni we washinze “Kenneth Copeland Minisiteri,” iri muri Texas muri Amerika.

Isoko y’inkuru:www.wealthypersons.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here