kuri uyu wa 21 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri. Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Iyo nama ikaba yize ku ngingo zitandukanye zirimo no kureba uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda.
