Abagera ku 40,000 by’abaganga bagiye gusuzumirwaho inkingo ebyiri zitanduka zizajya zibarinda kwandura Covid-19.

0
642
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abashakashatsi muri siyanse baravugako biteguye gusuzumira, inkingo ebyeri zitandukanye za malariya kubaganga ndetse nabandi bakozi bita Kubarwayi ba coronavirusi bagera ku bihumbi 40,000, mu bihugu by’ Afurika ,Aziya ndetse n’Uburayi. Izi nkingo zikaba ziz’ifashishwa mukurinda abaganga ndetse nabandi bakozi bita Kubarwayi ba covid-19, kuba bakwandura kino cyorezo cya covid-19.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru daily mail, murikigitondo cyatangajeko hiteguwe gutangizwa isuzumwa ry’inkingo ebyiri zitandukanye za malariya zishobora kuba zarinda abaganga, ndetse nabandi bantu bose bita kubarwayi ba coronavirusi, kuba bakwandura kino cyorezo.

Izi nkingo bivugwako ziramutse zikunze mugihe cyitarenze ukwezi zaba zatangiye guhabwa abaganga bose, mu bihugu by’Afurika, Uburayi ndetse n’ Aziya.

Gusa bongerahoko bizaterwa n’ibizava mw’igeragezwa ryizi nkingo ebyiri zitandukanye, aho abazageragerezwaho zino nkingo bazajya basabwa gutanga ibipimo byabo by’ubushyuhe binyujijwe kuri website yateganyijwe.

Nyuma hakazagereranywa abagaragaweho ibimenyetso bya coronavirusi ndetse nabo bitagaragayeweho maze hemezwe urukingo rumwe ruzifashishwa. Nibiramuka bikunze iby’ububushakashatsi, urukingo ruzaba rwatoranyijwe, rukazatangira gutangwa ku bantu bose, mu bihugu by’Afurika ndetse n’Uburayi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here