Abakinnyi ba Arsenal batangiye kwamamaza imyenda ifite ’design’ yo mu Rwanda.

0
148
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abakinnyi barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson, bafotowe berekana imyamabaro ifite ‘design’ yo mu Rwanda (Made in Rwanda) bijyanye na gahunda yo kumenyekanisha igihugu iriya kipe ifatanyamo n’u Rwanda yiswe ‘Visit Rwanda’.

Abakinnyi ba Arsenal batunguye abakora umwuga wo kumurika imyenda mu Bufaransa, bemera kwambara imyenda y’Imideri ya ‘Made in Rwanda’.

Uku gutungurana kwa bariya bakinnyi bigamije gukomeza ubukangurambaga bwo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda Arsenal ifitiye amasezerano ikoranamo n’u Rwanda.

Abahagarariye Visit Rwanda bavuze ko iyi gahunda yateguwe kugira ngo bakomeze gufasha abakiri bato bafite impano kwishimira ibyo bakora.

Umukinnyi Reiss Nelson yavuze ko yishimiye iriya myenda by’umwihariko amabara yayo.

Ati: “Ntekereza ko amabara ari meza kandi n’ishati ni nziza iragaragara neza. Iyi myenda ushobora kuyambara ahantu hatandukanye. ”

Aganira na The New Times, Joselyne Umutoniwase, Umunyarwandakazi ukora iyi myenda yavuze ko kiriya ari ikimenyetso kiza.

Ati: “Twishimiye ko Arsenal yagize uruhare mu guteza imbere inganda zacu zo guhanga imyambara. Ni ikimenyetso kerekana ko ikerekezo cyacu cyo kohereza ibicuruzwa ku isi bishoboka.”

Muri 2018, Arsenal yabaye umufatanyabikorwa w’ u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo mu masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu yiswe “Visit Rwanda”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here