Abakinnyi b’abagore babyitwaramo bate iyo bari mu mihango?

0
157
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kimwe mu bikunze kugarukwaho cyane ni ukubona abagore bonsa abana mu karuhuko k’umukino cyangwa ku kibuga runaka. Utwite cyangwa akajya mu mihango kandi afite irushanwa agomba kwitabira, we abyifatamo gute?

“Nakuyemo inda kugira ngo njye gusiganwa. Cyari icyemezo cyoroshye gufata. Umunsi umwe nyuma y’icyo gikorwa, natsinze isiganwa.” Ayo ni amagambo ya Lucy (izina ryahinduwe), umwe mu bagore basiganwa ku maguru ku rwego rw’Isi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na BBC bwagaragaje ko mu bagore bakora siporo zitandukanye bya kinyamwuga, abarenga 4% bemeje ko bigeze gukuramo inda kuko bumvaga ko umwana ashobora kubangamira urugendo rwabo rwo gukina.

Iyi 4% ikubye hafi kabiri impuzandengo y’ikigero cy’inda zikurwamo mu Bwongereza na Pays des Galles mu myaka 10 ishize, aho kiri kuri 1.7% mu bagore 100.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagore 537, Lucy ni umwe muri 22 bavuze ko bakuyemo inda, aho we yabikoze ubwo yari afite imyaka 21 kuko yumvaga ko ubuzima bwaba bumurangiriyeho adakomeje gukina.

Yagize ati “Ntabwo ushobora gukora ibyo nakoze. Ibyago biba biri hejuru iyo ukina ugatwita. Uhitamo, urakina cyangwa urasezera. Byaramfashije iyo nabaga nta wundi mfite wo kwitaho. Ntacyo nicuza.”

“Narabigumanye, nta wundi nabibwiye. Naragiye bankuriramo inda, nigira nk’aho nta cyabaye.”

Umwe mu bakinnyi ba Rugby wigeze kugira umwana, yavuze ko yasezeye gukina uyu mukino kuko yari ahangayikishijwe n’uko inkovu yari afite yatewe no kubyara, ishobora kuzaturika.

Ati “Nashakaga kugira umwana ariko nari nziko bitazankundira gukomeza gukina umukino wanjye ukundi. Sinashakaga kureka siporo.”

Jodie Grinham ukina umukino wo kumasha mu bafite ubumuga butandukanye, yavuze ko gukuramo inda ari ibintu yabanza kuganira n’umufasha we.

Ati “Ni icyemezo gikomeye. Nakwicara hariya n’amarira mu maso yanjye kuko biragoye kubivuga. Biragoye kubwira uwo mubana ibyo bintu kandi we ashaka umwana. Reba, ndagukunda n’umutima wanjye wose, ariko sinshobora kugutwitira aka kanya. Ni bibi cyane.”

“Dufata ingamba ku buryo ahubwo bidashobora kuba, ngerageza gushyira umubiri wanjye mu byiyumviro bitandukanye ku buryo ntatwita ahubwo nkakomeza kwitabira amarushanwa.”

Mu myaka itatu ishize, Umunyamerika watwaye imidali itandukanye ubwo yasiganwaga muri metero 400 mu mikino Olempike, Sanya Richars-Ross, yahishuye ko yakuyemo inda umunsi umwe mbere yo kwerekeza mu mikino Olempike ya 2008 yabereye i Beijing, aho yegukanye umudali wa Zahabu n’uw’Umuringa.

Nyuma yavuze ko kandi buri mukinnyi w’umukobwa usiganwa ku maguru azi, yakuyemo inda ariko ntiyabitindaho.

Nk’uko ibarura ribigaragaza, hejuru y’umuntu umwe muri batatu (34%) batinze gushaka kubera ko bakina imikino itandukanye. Ibi bishimangirwa na Grinham w’imyaka 27.

Ati “Nakabaye ntwite ubu cyangwa ndi kubigerageza [iyo mba ntari umukinnyi]. Ariko njye ntabwo ndi wa mugore ukora imirimo atwite cyangwa akabyara, agahabwa ikiruhuko. Njye nintwita ni nde wajya gukina mu mwanya wanjye?”

“Umugabo niba ashaka umwana bikaba, uramutse ugiye kurushanwa inda ishobora kuvamo kandi ibyo ni umwanda.”

Jodie Grinham akomeza avuga ko mu gihe umugore yifuza kugira umuryango igihe cyo gutwita akenshi kigendana n’ingengabihe y’amarushanwa.

Ati “Kugira ngo ngire umwana, nakenera kumubona umwaka umwe nyuma y’amarushanwa. Akenshi gukina nibyo biba ari ingenzi ku mukinnyi.”

26% babajijwe muri ubu ubushakashatsi bavuze ko abakinnyi bagakwiye gufashwa n’amakipe gusubira mu mukino nyuma yo gutwita, mu gihe 36% bavuga ko kubyara byakabaye iherezo ryo gukina.

Mu bagera ku 184 bavuze ko batinze gushinga umuryango kubera siporo, 29% bavuga ko bari bashyigikiwe n’abakunzi babo mu gihe 52% byabaviriyemo gutandukana.

Serena Williams wabaye nomero ya mbere ku Isi muri Tennis mu bagore, yamaze amezi abiri akina atwite kugeza muri Mata 2017 ubwo yafataga ikiruhuko akabyara muri Nzeri uwo mwaka.

Yongeye kugaruka mu kibuga muri Gicurasi 2018, aho yari ageze ku mwanya wa 451 ku Isi gusa kuri ubu ari ku mwanya wa cyenda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here