Abakinnyi b’ibihangange mu Rwanda,Mbogo Ally na Habimana Hussein basobanuye uko batawe muri yombi.

0
723
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 mata 2020 niho abakinnyi babigize umwuga mu rwanda ,bakaba banakinira nikipe y ‘igihugu y’urwanda (amavubi) ,aribo HABIMANA Hussein bakunda kwita eto’o akaba akinira ikipe ya rayon sports na mugenzi we MBOGO ally ukinira kiyovu sports, Bakaba bagaragajwe na polisi kuri sitasiyo ya Remera nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa 23 mata 2020 bitewe no kurenga ku mabwiriza ya goverinoma y’u Rwanda yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya corona virus.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko Mbogo Ally na Habimana Hussein bafashwe bari kumwe n’abakobwa babiri n’umuhungu umwe, aho bari bakoze ibisa n’ibirori mu rugo, bakanabangamira abo baturanye.

Mbogo Ally ukinira Kiyovu Sports mu mutima wa ba myugariro, yavuze ko ubwo bafatwaga, bari mu rugo ndetse bari bafite umushyitsi uwo munsi.

Habimana Hussein na we yavuze ko impamvu bafashwe ari uko barenze ku mabwiriza ya Guverinoma, asaba Abanyarwanda kuyakurikiza kugira ngo barinde ubuzima bwa bagenzi babo.

Mbogo Ally mu ikipe y’igihugu Amavubi

Aba bakinnyi bose isomo bahurijeho ni uko igihe icyo aricyo cyose batanze gahunda ugomba kuyubahiriza kuko aba ari inyungu zawe, cyangwa aba ari inyungu z’Abanyarwanda muri rusange cyangwa Isi yose. Igihe cyose wishe amategeko ntabwo aba ari byiza kuko ingaruka ari wowe zigaruka, icyangombwa ni ukubahiriza amabwiriza y’igihugu.

Tubibutse ko Mbogo Ally ari mu bakinnyi b’Amavubi yakinnye CHAN 2018 muri Maroc mu gihe Habimana Hussein uzwi nka Eto’o, aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu mu mwaka ushize, ubwo yitegura guhura na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019.

Yanditswe na Jean Paul IMANIZABAYO


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here