Abakoresha imoso baramba gake bakaninjiza amafaranga make ugereranyije n’ab’indyo.Dore imyuga biganjemo n’ibikomerezwa dusangamo

0
451
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Itariki 13 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso.Imyaka 17 irashize uyu munsi utngiye kwizihizwa.

Mu mateka kuba umuntu yakoresha imoso byafatwaga nk’inenge ndetse hakaba ababikubitirwa.Hari n’abafataga abakoresha imoso nk’bantu bfite imyuka mibi y’amashitani.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 10% ry’abaturage b’isi baba bakoresha imoso.Mu bushakashatsi kandi bwakozwe muri 1996 ,byagaragaye ko abaganga babaga n’abanyamibare ari bo bakoresha indyo cyane hanyuma mu banyamategeko n’abahanga mu bw’ububatsi hakagaragara cyane abakoresha imoso.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Abaperezida bane muri barindwi baheruka bakoresha imoso.Abo ni Obama ,Clinton,George W.Bush na Gerald Ford.

Nta mpamvu nyakuri izwi ibitera icyakora urubuga leftrightwrong.com ruvuga ko kuba abanyapolitiki benshi baba barize amategeko kandi uyu mwuga urangwamo abakoresha imoso benshi byaba ari byo byihishe inyuma y’uyu mubare munini.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abakoresha imoso bakunze kugira umuvuduko w’amaraso mwinshi ndetse bakinjiza amafaranga make ugereranyije n’ab’indyo ku kigero nibura cya 10% -12 %.

Hari ibihugu kandi bihana abantu bakoresha imoso cyane cyane iby”Abayisilamu nka Saudi Arabia.

Mu madini naho kandi usanga ukuboko kw’iburyo ari ko gukoreshwa cyane aho umusaseridoti atanga umubiri wa Kristu ari ko akoresheje.

Lionel Messi ukinira Barcelona akinisha imoso

Bimwe mu byamamare bikoresha imoso twavuga Barrack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Lionel Messi ukinira Barcelona, Bill Gates ,umwe mu baherwe isi ifite n’abandi benshi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here