Abantu 10 bakoze ibintu bidasanzwe bikagaragariza isi ko nta kintu ku isi kidashoboka

0
414
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mubusanzwe imbaraga za muntu n’imitekerereze ya muntu bigira aho bigarukira.Gusa abahanga mu mitekerereze ya muntu (Psychologist) bo bemezako ubwonko bwacu aribwo bugenzura ingano yimbaraga zacu ndetse n’imitekerereze yacu haba mu kuyongera cyangwa mu kuyigabanya.Ibi ahanini bishimangirwa na bantu bakoze ibintu bidasanzwe bikagaragarira bamwe nkibirenze imitekerereze ya muntu.

Muriyi nkuru tugiye kubagezaho abantu bakoze ibintu bitigeze bikorwa nundi wese.Ushobora kuba uhise wibaza uburyo byakozwemo?Ese n’imyitozo myinshi?Ese babikoze bari mubushakashatsi (Experiment) cyangwa byarabagwiririye? Ibyo wibajije byose ibisubizo byabyo urabisanga mu nkuru.

10. Josh Sundquist ‘Nyuma yogucika akaguru yaje kuvamo igihangange mu mikino ya Paralympic’

Umunya Merika Josh Sundquist niwe dusanga kumwanya wa mbere mu bakoze ibintu bidasanzwe. Nyuma yimyaka itatu Josh aciwe ukuguru kubera kanseri y’amagufwa yaje kujya kwitoza kuzakina umukino wa ‘Ski’,nyuma y’imyaka 6 yitoza yahamagawe mu ikipe y’igihugu(Amerika Paralympic Ski Team) yarigiye kwitabira imikino mpuzamahanga ku isi ya Paralympic.Nyuma yo gukina Josh yaje kuvamo umwanditsi mwiza wagurishije ibitabo byinshi ndetse   n’umuntu uvuga amagambo yubaka sosiyete(Motivation Speaker).

9. George Dantzig ‘Gukererwa ku ishuri bya muviriyemo kwitirirwa forumure y’imibare’

Umunya Amerika George Dantzig ubwo yigaga muri Kaminuza ya California,umunsi umwe yaje gukererwa kujya kwiga maze ageze ku ishuri asanga ku kibahu handitseho forumure zibarurisha mibare.George yahise atekerezako abandi bazize yanga kwirirwa abaza mwarimu maze we azihamo umukoro ku giti ke.George Ntiyamenyeko izo forumure zidashoboka zananiye abantu bose ku isi aragenda arakora kubwamahirwe we ziramukundira zirakoreka.Biza kumuviramo kuba icyamamare maze yitirirwa izo forumure si ukuba icyamamare aramamara.

8. Jason Padgett ‘Gukomereka ubwonko byatumye aba umuhanga udasanzwe’

Umunya Merika Jason Padgett yakubiswe n’abantu bimuviramo uburwayi bw’amaso aho yaje kujya areba akoresheje amataratara.Nubwo byamuzaniye uburwayi Jason byaje kumuviramo kuba umuhanga udasanzwe wumva imibare n’ubugenge bya naniye abandi.Abahanga mu bya Siyansi bavugako Jason ari urugero rwiza rw’abantu bagize ubumenyi buhambaye biturutse ku bikomere bahuye nabyo.

7. Reinhold Messner ‘Kurira umusozi muremure ku isi byamugize igihangange’

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Reinhold Messner yakoze agahigo ko kuzamuka umusozi muremure ku isi( Mountain Everest)  nta byuma bimwongerera umwuka(Oxygen)afite.Ibi byatumye abantu batandukanye bibaza uburyo yabikozemo birabacanga.Gusa abahanga batandukanya batangajeko bishobora kuba byaraturutse ku guhatirwa ku mubiriwe gukora ibintu byinshi bigatuma umubiriwe ukora uturemangingo twinshi(more red blood cell) bigatuma amaraso ye akomeza gutembera neza nkibisanzwe.

6. Jure Robic ‘Kugenda ibirometero 834.77 byatumye aba igihangange’

Umunya Slovenia Jure Robic yakoze agahigo ko kugenda ibirometero 834.77km n’igare adahagaze.Ibi yabikoze mu gihe kingana n’icyumweru aho byibuze yaryamaga isaaha imwe mu ijoro yarangiza agakomeza urugendo.Abahanga mu bya siyansi byabateye gushaka impamvu yashoboye gukora ibi bintu,basobanura ko ibanga rya mufashije ntarindi uretse kwirengagiza ibyo ubwonko bwe bwa mubwiraga byerekeye umunaniro(ignored his own brain’s messages about fatigue) maze we akikomereza urugendo rwe agahitamo igihe gikwiriye cyo guhagarara.

5. Herbert Nitsch ‘Koga akagera muri metero 253.2 z’ubujyakuzimu byamugize igihangange’

Umunya Australia Herbert Nitsch yakoze uduhigo dutandukanye tugera kuri 33 mu bijyanye no koga mu mazi menshi.Agahigo gakomeye yakoze cyane naho yibiye akagera muri 253.2m z’ubujyakuzimu.Ibi yakoze byatumye acagahigo ko kwibira akagera ahantu harehare kurusha abandi.

4. Chul Soon ‘Kurusha abandi kubaka umubiri aturutse kubiro 56 ubwo yarafite imyaka 20’.

Umugabo ukomoka mu gihugu cya koreya Chul Soon ubwo yarafite imyaka makumyabiri(20years) yapimaga ibiro 56kg.Chul avugako bya muteraga isoni n’ipfunwe mu bandi.Ibi byatumye Chul atangira imyitozo myinshi aho yakoraga abudomino byibuze 3000 k’umunsi ndetse agafata n’ifunguro rishyitse kandi ryinshi.Ibi byatumye Chul Soon yamamara mu gihugu cya Koreya nk’umuntu wubatse umubiri cyane kurusha abandi.

3. Randy Gardner ‘Gukora iminsi 11 adasinzira bya mugize icyamamare’

Mu 1964, Randy Gardner ubwo yarafite imyaka cumi n’irindwi (17years) yakoze agahigo ko kumara iminsi 11 akanuye adasinzira kubera umushinga we yararigukurikirana.Ibi byatumye abantu batandukanye batekererza nimba koko yaba akiri muzima mubyerekeye imitekererezeye ndetse n’imbaraga z’umubiri we.Randy yaje gutungurana mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga nk’umuntu udafite ikibazo na kimwe,kuburyo utamuzi utamenya ko amaze iminsi 11 adasinzira.

2. Dr. Evangelos Katsioulis ‘Kugira igipimo cy’ubwenge kiri hejuru byamugize igihangange’

Umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu Dr. Evangelos Katsioulis akaba n’uwashinze umuryango witwa the World Intelligence Network,uyu aka ari umuryango uhuza abanyabwenge ku isi yose. Mu busanzwewe impuzandengo y’amanota agaragaza igipimo cy’ubwenge umuntu afite bizwi nka IQ mu ndimi z’amahanga ni 100.Gusa ariko usanga abantu benshi bari hagati ya 85 n’114.Dr. Evangelos Katsioulis yatunguranye ubwo we yagiraga 198, niwe wenyine wabashije kugira amanita menshi cyane.

1. Concetta Antico ‘kubasha gutandukanya amabara agera kuri miliyoni 100 byamugize igihangange’

Mubusanzwe umuntu ashobora kuba yatandukanya amabara agera ku 100.Siko bimeze k’umudamu ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Concetta Antico.Concette we afite ubushobozi bwo gutandukanya amabara agera kuri Miliyoni 100.Ibi byaje gutuma abagera kuri 1% byabatuye isi bavugako uyu mudamu arwaye indwara ya tetrachromatic.

Kurubu Concetta Antico afite ahantu akorera muri California amashusho menshi afite amabara atandukanye.Concetta Antico Yizera ko azashyiraho uburyo bwo guhugura bushobora gufasha abafite iy’indwara ya tetrachromat kumenya ibyo bashobora gukora.

Src: brightside.me


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here