Abantu 51 Muri Korea Y’Amajyepfo Bari Barakize Coronavirusi Bongeye Gufatwa Niki Cyorezo.

0
1220
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu 51 mu gihugu cya Koreya Yepfo bari barakize icyorezo cya Covid-19 bagasezererwa mu bitaro bongeye kubigarurwamo nyuma yo kwipimisha bika garagara ko ubwandu bw’iyi virusi yongeye kugaragara mu maraso yabo. Kugeza ubu ubwoba bw’uko iyi virusi ishobora kwihisha mu tunyangingo twumubiri, ikaba yakongera kubyutsa ubukana mu gihe runaka ni bwinshi.

Aba barwayi bo mu mujyi wibasiwe cyane n’iki cyorezo witwa Daegu ,bahise bashyirwa mu kato nyuma yo gufatwa ubugira kabiri n’iyi virusi,ibi bije nyuma y’igihe gito basezerewe mu bitaro. Ikigo cya Koreya gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (KCDC) cyavuze ko virusi ishobora kuba ‘yongeye kubyuka, Abashakashatsi bo mu nzego z’ubuzima ziyobowe na Guverinoma bemeza ko virusi ishobora gusinzirira mu tunyangingo twa muntu mu ibanga.

Aba bashakashatsi bongeye ho ko kubw’impamvu zitazwi uduce twa virusi dushobora kongera gukora, ariko ntibisobanutse kuko bitaremezwa neza ko muri icyo gihe abarwayi byavugwa ko baba bongeye kwandura. Abandi bahanga bavuga ko nta kimenyetso cyerekana ko virusi ikora muri ubu buryo kandi ubushakashatsi bwakozwe ku nguge bwerekanye ibinyuranye.

P1

Umuhanga Porofeseri Hunter yatangaje ariko ko ibizamini bisanzwe bya coronavirus bishobora gutanga ibisubizo bitari byo ku kigero 20 kugeza 30 ku ijana.Akaba ari na ho ahera akeka ko ibisubizo abo barwayi bo muri Koreya y’Epfo bahawe mbere yo kurekurwa byaba atari byo.

Umuyobozi mukuru wa KCDC, Jeong Eun-kyeong, yatangaje ko byihuse itsinda ry’iperereza ryahise ryoherezwa i Daegu, akarere kibasiwe cyane na coronavirus, kugira ngo hakorerwe iperereza ku by’iki kibazo.

Inkuru tuyikesha: Daily mail online.

P1


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here