Abantu bumiwe, ubwo umuhanzikazi Nyarwanda,Sunny yatangazaga icyatumye yiyambika ubusa imbere yabo

0
293
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ejo bundi tariki 20 umuhanzikazi umunyereweho udushya hano mu Rwanda, yakoze ishyano ubwo yiyerekanaga yikuramo imyenda muri video ya live kuri Instagram aho yari ari kurebwa n’abantu barenga 1000.

Aya mahano yo kwamabarira ubusa buri buri kuri Instagram,uyu muhanzikazi akaba yarayakoze ari kunywa inzoga ikomeye yo mu bwoko bwa Liquor.

Aha Sunny akaba yarahagurutse maze abwira abafana be ko agiye kubereka ibice bye by’ibanga maze atangira kwambura imyenda yose maze asigarana utwenda tw’imbere,niko guhita amanura n’ikariso ayigeza hasi abereka byose.

Ku munsi w’ejo tariki 21 nabwo Sunny akaba yarafashe umwanya akora indi Live kuri Instagram ageregeza gusobanura icyamuteye gukora ibara yari yaraye akoze.

Muri video ejo yakoze aganira n’abafana be,Sunny akaba yarasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye yiyambura ubusa imbere y’abantu ari ukubera ko yari yasinze cyane ndetse akaba avugako we atibukaga ko yanabikoze


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here