Abanyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba gukuraho icyemezo cya RGB

0
447
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba ngo abafashe gukuraho icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) cyo guhagarika inzego zose za Rayon Sports.


Aba banyamuryango kandi barasaba ko bakwemererwa gukora inteko rusange bagakemura ibibazo bivugwa muri iyi kipe yabo.


Mu ibaruwa banditse bifashishije umunyamategeko Kabuye N.Jean ,abanyamuryango bamenyesha Umukuru w’igihugu ko RGB yabangiye guhamagaza inteko rusange kandi ngo ariyo bari gukoresha bacoca ibibazo bo bavuga ko birangwa muri iyi kipe.


Aba banyamuryango baboneraho kwibaza niba RGB ariyo ikwiye kuba ishyiraho amategeko agenga umuryango wa Rayon Sports ifatanyije na Sadate Munyakazi nyamara bo babona ko ariwe nyirabayazana w’ibibazo byose.


Hitezwe kureba ikizava muri iyi baruwa mu gihe usa n’uregwa ari we Sadate nawe yari yandikiye Umukuru w’igihugu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here