Abanyarwanda 10 bakurikirwa kurusha abandi ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter

0
724
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki gihe isi ifite umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga.Uburyo bw’itumanaho nabwo buragenda buhindura isura ku buryo imbuga nkoranyambaga zimirijwe imbere .

Tugiye kurebera hamwe urutonde rw’Abanyarwanda bafite abantu babakurikira(followers)kurusha abandi .

1.Paul Kagame

Ku mwanya wa mbere hariho Perezida Paul Kagame akaba yaratangiye gukoresha twitter muri 2009.Afite abagera kuri miliyoni 2 zimukurikirana .Ari no mu Bakuru b’ibihugu bakoresha uru rubuga kurusha abandi .Akurikirana abantu 181.

2.Louise Mushikiwabo

Uyu Munyarwandakazi uyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba yaragiye kuri twitter muri 2011.Akurikirwa n’abantu ibihumbi magana icyenda n’abirindwi.Akaba akurikira abagera kuri 251

3.Ange Kagame

Ku mwanya wa gatatu hariho Ange Ingabire Kagame ,umukobwa wa Perezida Kagame.Afite abamukurikira bagera ku bihumbi magana abiri na mirongo itatu na bine(234K) akaba amaze imyaka 10 kuri twitter.

4.Jeannette Kagame

Ku mwanya wa kane hazaho urubuga rw’Umufasha w’Umukuru w’igihugu Jeannette Kagame akaba ari nawe washinze umuryango Imbuto Foundation.Akurikirwa n’abantu ibihumbi ijana na mirongo icyenda na bitandatu (196K)

5.Donald Kaberuka

Kaberuka yabaye Minisitiri muri guverinoma y’u Rwanda mbere yuko aba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere(BAD).Yatangiye gukoresha twitter muri 2013 akaba akurikirwa n’abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu na birindwi.

6.Olivier Nduhungirehe

Ambasaderi Nduhungirehe yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ,ubu akaba ari Visi Perezida wa mbere w’ishyaka rya PSD .Akunda kuganira imikino akaba akurikirwa n’abantu ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu(125K).

7.Claire Akamanzi

Ku mwanya wa karindwi turahasanga Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) .Akamanzi afite abamukurikirana ibihumbi ijana na makumyabiri (120K).Yatangiye gukoresha twitter muri 2011.

8.Richard Sezibera

Dr.Sezibera yagize inshingano nyinshi:yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Umunyamabanga Uhoraho w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Umusenateri.Kuri twitter yagiyeho 2011 akurikiranwa n’abantu ibihumbi mirongo icyenda na birindwi.(90.7K).Ni n’umukunzi wa Manchester United yo mu Bwongereza

9.Rwangombwa John

Rwangombwa John ni Guverineri ya Banki Nkuru (BNR),umwanya yagiyeho nyuma yo kuba Minisitiri w’Imari n’igenamigambi.Akurikirwa n’abantu ibihumbi mirongo irindwi na bine magana arindwi(74.7K).Akaba amaze imyaka 9 kuri twitter.Nawe afana Manchester United.

10.Yolande Makolo

Ku mwanya wa cumi hari Yolande Makolo ukurikiranwa n’abantu ibihumbi mironfo irindwi na kimwe n’amagana atandatu (71.6K).Amaze imyaka 9 kuri twitter .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here