Abanyarwanda bari Uganda bagiye gufashwa kugaruka mu Rwanda.

0
188
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hashize iminsi itari mike igihugu cya Uganda nacyo cyarafashe ingamba zitoroshye zo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi, ibi byari byatumye naho hafatwa ingamba zo gukumira ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Ibi bituma benshi mu banyarwanda bariyo batabona uko bahava bagaruka mu Rwanda si ibyo gusa Imipaka yegere igihugu cy’u Rwanda nayo yari yafunzwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Koronavirusi.

Kuri uyu munsi taliki ya 5 Gicurasi 2020, nibwo urukuta rwa twitter ritwa RwandainUganda, rwatangaje ko Umunyarwanda wese wagize ikibazo cyo gusubira mu Rwanda kubera Koronavirusi kandi akaba yifuza gusubira mu Rwanda ashobora kuzuza bimwe mubisabwa mu nyandiko basohoye maze akabyohereza kuri email:ambakampala@minaffet.gov.rw

Imwe mu myirondoro isabwa iragaragazwa kurupapuro rukurikira.

Image

Ibi byakozwe mu buryo bwo korohereza abashaka gusubira mu Rwanda. Leta y’u Rwanda yatangaje ko buri wese uzaza yambutse imipaka agomba gushyirwa mu kato k’iminsi 14 mbere y’uko ajya mu muryango we.

Abanyarwanda kandi baributswa ko bagomba kubahiriza amabwiriza bahawe yo kwirinda iki cyorezo bityo babashe kugitsinda, kugeza ubu amakuru rwandanews ikesha minisitiri y’ubuzima ni uko abanduye bose hamwe ari 261, abamaze gukira ari 130 naho abarwaye ari 131. hakaba nta muntu n’umwe iki cyorezo cyari cyahitana mu Rwanda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here