Abareba amashusho y’urukozasoni(pornography) ntibazongera kwakirwa mu ndege

0
102
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kompanyi y’indege y’abanyamerika United Airlines yatangaje ko iri gutoza abakozi bayo uko batahura abagenzi bagenda bareba amashusho y’urukozasoni mu ngendo z’indege zayo bakabakumira.

Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina(National Center on Sexual Exploitation)cyashimiye iyi kompanyi ya United Airlines kubwo kuvugurura serivisi zayo harimo ikibazo cy’abagenzi bareba ayo mashusho y’urukozasoni.Amahugurwa yo gutoza abakozi b’iyo kompanyi yatangiye muri Mutarama 2020.

Itangazo iki kigo cyasohoye rigira riti ,’’Umutekano w’abakiriya bacu ni ingenzi.Ihohotera rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose nta mwanya rifite muri sosiyete yacu.

Iki kigo kandi gihamya ko imibare y’abareba amashusho y’urukozasoni bari mu ndege yiyongereye.Ibi ngo bibangamira abagenzi bari kumwe kuko bishobora kubateza irari cyangwa bikaba byabaviramo guhohoterwa.Ntiharatangazwa ikimenyetso kigenderwaho uhamya ko umuntu ari kureba ayo mashusho y’urukozasoni.Gusa bimwe mu bikekwa harimo kuba umuntu uri kuyareba yakebaguzwa akareba inyuma nkaho afite icyo yikanga,guhengeka telefoni ye cyangwa mudasobwa areberamo ndetse no kuba yakwiyorosa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here