Abari munsi y’imyaka 13 ntibazemererwa kujya gusenga.Ibintu 5 bizagenderwaho ngo insengero n’imisigiti bifungurwe

1
2095
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere cyashyizeho ibizagenderwaho kugira ngo insengero n’imisigiti byongere gufungurwa.

Ahantu hateranirwa n’abafite imyemerere itandukanye hari hamaze amezi agera muri atatu hafunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya covid-19 ariko nyuma y’inama y’Abaminisitiri iheruka bishobora gukomorerwa mu munsi 15 iri imbere.

Nkuko byatangajwe na Usta Kayitesi uyobora RGB,mu nama bagiranye n’inama Mpuzamadamini bemeranyije ku bintu bitanu bizagenderwaho hongera gufungurwa insengero n’imisigiti.

Muri byo harimo kuba ahasengerwa hazagenzurwa ko hubahiriza gahunda zo kurwanya iki cyorezo nko gusiga intera hagati y’abantu ,kuba bafite agapimabushyuhe(thermometer)ndetse no kuba biteguye kubazwa igihe hatabaye kubahiriza aya mabwiriza.

Harimo kandi kuba abana bari munsi y’imyaka 13 batazemererwa guterana mu gihe abari hagati ya 13 na 18 bazaherekezwa n’ababyeyi cyangwa ubareberera.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here