Abarimu ibihumbi 11 batize uburezi ntibakore n’ibizamini by’akazi bashyizwe mu myanya bahabwa n’amasezerano y’umwaka ashobora no kongerwa

1
1020
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi 11 bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by’akazi ndetse batarize uburezi bahawe amasezerano y’umwaka umwe nayo ashobora kongerwa ho undi mwaka.

Aba barimu icyo basabwa ni ukwiga uburezi mu gihe kingana n’imyaka ibiri maze bakabona guhabwa kazi ka burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard niwe yatangaje ko abarimu bashyizwe mu myanya kandi batarize uburezi bagera ku bihumbi 11.

Yakomeje ati “Abenshi ni abo mu mashuri abanza bashyizwe mu myanya batarize uburezi, abo rero basabwe kwiga imyaka ibiri, amasomo ajyanye n’uburezi kugira ngo bazabashe guhabwa akazi mu buryo buhoraho.”

Muri rusange abo mu mashuri abanza bari batanze ibyangombwa byabo [indangamanota], bashaka guhabwa imyanya bari 27,372 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo [shortlisted] rw’abemerewe ari 22,358.

Abashyizwe mu myanya barize uburezi mu mashuri abanza ni 4,370 mu gihe abatarize uburezi ari 10,630.

Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo ari 22,388. Abashyizwe mu nyanya barize uburezi ni 2,199 naho abatarize uburezi ni 234.

MINEDUC ivuga ko nyuma y’ishyirwa mu myanya ry’icyiciro cya gatatu hakiri indi myanya 2000 nayo igomba guhabwa abarimu vuba.

Minisitiri Twagirayezu yibukije abashyizwe mu myanya ko bahawe akazi mu bihe bidasanzwe bityo nabo basabwa kwitwara mu buryo budasanzwe by’umwihariko bakarinda abanyeshuri icyorezo nabo birinda.

Ati “Abarimu baba bamaze gushyirwa mu myanya, icyo tubasaba ni ukubaha ikaze kubera ko binjiye mu bihe bidasanzwe, tubasaba kurinda abanyeshuri muri ibi bihe bya COVID-19, tunabasaba kwihugura kubera ko turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga. Tuzagerageza kugenda tubashakira uburyo bwo kwihugura mu ikoranabuhanga n’icyongereza.”

Yakomeje agira ati “Abatashyizwe mu myanya turabasaba kwihangana kuko duhora dukeneye abarimu, abarimu benshi bagenda bava mu kazi, bajya gukora ibindi, igihe cyose dukenera abarimu. Ubwo tugize imyanya myinshi y’abarimu abasabye bose tuba tubafite, ababuze imyanya n’ubundi bazagenda bayibona.”

Mu bibazo byagaragaye ubwo ubu buryo bwo gushyira mu myanya abarimu hatagendewe ku gukora ibizamini by’akazi, harimo kuba barashyizwe mu turere twa kure y’aho batuye.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bari gushaka uburyo cyabonerwa umuti uko iminsi izagenda ishira.

Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi iherutse kugirana n’abanyamakuru bavuze ko abarimu bazashyirwa mu myanya bose bagomba kuba batangiye akazi bitarenze ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

Isoko y’inkuru: IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Ariko nkubu abarimu batize uburezi bazabona akazi naho abize uburezi tukabure koko ibyo bintu birakwiye? Harabanyeshuri ibihumbi tugiye kurangiza kaminuza y’uburezi ariko tuzasanga imyanya abatarize uburezi barayitwaye tee dushomere. Bihinduke rwose

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here