Abashakashatsi bo muri Australia batangiye kugerageza inkingo 2 za Coronavirusi.

0
509
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abahanga muri Ositaraliya bari kunsonsora inkingo ebyiri zitezweho gukingira coronavirusi .Izi nkingo zakozwe na kaminuza ya Oxford hamwe n’isosiyete yo muri Amerika Inovio Pharmaceutical.Izi nkingo zatangiye kugeragerezwa ku nyamaswa n’umuryango wita k’ubuzima ku isi (OMS) nka kimwe mu gice cy’ingenzi kigize urugendo rurerure rusanzwe rukurikizwa mu gusuzuma imiti. 

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi cya Ositaraliya kizasuzuma niba inkingo zikora neza, kandi niba nta ngaruka zikomeye zateza umuntu wazifashe.Igerageza rya mbere kuri izi nkingo ebyiri zari zabereye muri Amerika mu kwezi gushize.Umuryango w’ubushakashatsi n’inganda muri Ositaraliya (CSIRO) uvuga ko ibisubizo bizava muri iri geragezwa ry’izi nkingo ebyiri bizaba ari ingenzi cyane.Byitezwe igerageza risozwa vuba,umuti ukaba watangira gukoreshwa n’abantu mu gihe cya vuba.

Abashakashatsi bavuze kuri ubu isi iri kugaragaza ugushyirahamwe mu rwego rwa gushaka umuti n’urukingo by’icyorezo cya COVID-19,cyugarije isi butigeze bubaho mu mateka.Ibi bikaba bitanga ikizere ku batuye isi. Ku wa kane, Dr Rob Grenfell wo muri CSIRO yabwiye abanyamakuru ati: “Ubusanzwe bisaba imyaka igera kuri umwe kugeza kuri ibiri kugira ngo tugere aho tugeze ubu mu igerageza ry’izi nkingo gusa mu by’ukuri twaragabanije tubikora mu gihe cy’amezi abiri”.

 Igeragezwa ry’izi nkingo riri gukorwa rite ? 

Mu minsi yashize, itsinda rya CSIRO ryinjije inkingo muri ferrets (inyamaswa z’inyamabere ntoya, zifite ubwoya) ,Izi zandujwe coronavirusi kuko zishobora kwandura kimwe nk’abantu.Urukingo rwa mbere rwatekerejwe na kaminuza ya Oxford rukoresha uburyo bwo gutera virusi yagabanyirijwe ubukana mu mubiri w’umuntu,bigatuma abasirikare b’umubiri bakangura ubwirinzi bw’umubiri (immunity),ukagira ubushobozi bwo kuba wahangana na Coronavirusi mu gihe igerageje kwinjira mu mubiri.

Urundi rukingo rwa kabiri nk’uko rwasobanuwe na Prof.Trevor Drew rwo rurihariye,rukoze mu buryo rutuma umubiri ukora poroteyini(protein encoding) kabuhariwe mu guhangana na Coronavirusi mu gihe yaba yinjiye mu mubiri.

Abashakashatsi bavuze ko ibisubizo bya mbere bivuye mu bizamini by’inyamaswa bishobora kumenyekana guhera mu ntangiriro za Kamena. Izi nkingo kandi ntiziri kugeragezwa n’abashakashatsi ba Australia gusa ,kuko nk’urukingo rwa kaminuza ya Oxford, na none rurageragezwa n’izindi laburatuwari zitandukanye ku nyamaswa. Dr Grenfell ati: “Abakandida bose [urukingo] mu by’ukuri bafite andi masosiyete menshi ndetse n’imiryango irimo gukora igerageza kuko nta sosiyeti n’imwe yakwizera ko ishobora gutanga urukingo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here