Abashakashatsi bemeza ko ubwoko bw’amaraso yawe bugena imyitwarire yawe.Soma isano y’imyitwarire yawe ifitanye n’ubwoko bw’amaraso yawe.

0
91
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu bihigu byinshi byo muri Asia cyane mu Buyapani(Japan) ubwoko bw’amaraso bwitabwaho cyane mu gutoranya umukunzi no guhabwa akazi.Hari imirimo runaka utahabwa bitewe n’ubwoko bw’amaraso yawe.

Ese ubwoko bw’amaraso bisobanuye iki?

Amaraso ni kimwe mu bigize umubiri wacu by’ingenzi cyane. Umwuka duhumeka(OXYGEN) ubasha kugera ku turemangingo twose biciye mu maraso, intungamubiri zisakara umubiri wose biciye mu maraso, amaraso kandi niyo yifashishwa mu bwirinzi bw’umubiri.

Amaraso agizwe n’ibintu byinshi muri byo harimo ingirabugingo z’amaraso (Blood cells).Utwo turemangingo turimo ubwoko bubiri hari utwumeru (white blood cells) n’utwumutuku(red blood cells). Utwumweru turinda umubiri (immunity) naho utw’umutuku dusakaza umwuka duhumeka mu mubiri.

Iyo bashyira amaraso mu byiciro bifashisha utwo turemangingo tw’umutuku. Inyuma y’utwo turemangingo tuba tuba dufite ibyo bita Antigen, izi nizo zituma umubiri uvubura ubwirinzi. Izo Antigen ziba mubwoko bubiri hari Antigen A na B. umuntu ufite amaraso ya A ubwo aba afite antigen A naho ufite amaraso ya B ba afafite antigen B, ufite ubwoko bw’amaraso ya AB aba afite antigen ya A na B naho ufite amaraso ya 0 ntazo aba afite. Bivuzeko umuntu ufite amaraso ya AB yahabwo amaraso yaburi muntu (Universal recipient) naho ufite amaraso ya O yaha buri muntu wese amaraso (universal donor).

Ese ubwoko bw’amaraso bihurirahe n’imyitarire y’umuntu?

Kugeza ubu nta bushakashatsi buremeza neza bidasubirwaho ko ubwoko bw’amaraso bujyana n’imyitwarire ye. Gusa mu mico imwe n’imwe hirya no hino ku isi bemeza ko bijyana. Abantu benshi bagiye bareba imyitwarire iranga ubwoko bw’amaraso bagiye bemezako bihura. Mu Buyapani ho ibi byitabwaho cyane. Muri 2011 umu minisiteri ushinzwe imyubakire mu buyapani, Ryu Matsumoto  yeguye ku mirimo ye ashinjwa kuba ubwoko bwe bw’amaraso butuma afata imyanzuro idatekerejweho. Ibitabo byinshi mu buyapani birandikwa kubiJyanye n’imyitwarire y’abantu n’ubwoko bw’amaraso yabo. Umwe banditsi bazwi cyanye ni mwarimu Terumitsu Maekawa, muri kaminuza ya Tokyo (Tokyo’s Asia University).

Reka turebe imyitwarire iranga buri bwoko bw’amaraso

1.UBWOKO BW’AMARASO YA A

Abantu bafite ubu bwoko barangwa n’imyitwarire ikurukira

Imyiza:

  • Bita kuri buri kantu kose (Sensitive): iyo atetse yita ku bintu bisabwa byose, iyo akoze isuku yita kuri buri kantu.
  • Ni abantu bakunda gukorera hamwe n’abandi( Cooperative)
  • Bagira amarangamutima cyane (emotional)
  • Bakora ikintu bagikunze bakakimariramo(Passionate)
  • Nabizerwa (loyal)
  • Ntibakunda kurenga ku mabwiriza yashyizweho
  • Bafata umwanya uhagije wo gutekereza ku byo bagiye gukora.

Ibibi biranga abafite ubwoko bwa A:

  • Baraganzwa (obsession)
  • Bita kuntu twose bagakabya (Oversesitive)
  • Bita ku bibi cyane (Pessimist)
  • Ntibava kwizima (Stuborn)
  • Ntibakunda kwerekana amarangamutima uwariwe wese

Abo bahuza:

Abafite amaraso ya A bahuza n’abafite amaraso ya A na AB. Biba bigoye guhuza na B cyanggwa O

2.IMYITWARIRE YABAFITE AMARASO YA B

Abantu bafite ubwoko bw’amaraso ya B burangwa n’ibi bikurikira:

Ibyiza bibaranga:

  • Bagira amatsiko (Curious)
  • Bahanga udusha cyane(creative)
  • Boroshya ibintu (relaxed)
  • Bahorana akanyamuneza (Cheerful)
  • Bagira umurava (active)

Ibi bibaranga:

  • Barikunda
  • Birabagora kubabarira ababahemukiye (Unforgetting)
  • Ntibasabana n’abandi (Uncooperative)
  • Ntacyo bitaho (irresponsible)
  • Biragoye kumenya kamere yabo (Unpredictable)

Abantu bashobora guhuza nabafite ubwoko bwa B na AB

3.IMYITWARIRE Y’ABAFITE AMARASO YA AB

Aba bantu nI imbomeka rimwe , abantu ni bake ku isi bafite ubu bwoko bwa AB. Dore ibibabaranga:

Ibyiza:

  • Ni uruvange rwa A na B
  • Batekereza cyane
  • Bagira amakenga
  • Bagira ukuri
  • Bagera ku nzozi zabo (dream chaser)
  • Bashyira mu gaciro cyane

Ibi bibaranga”

  • Baragoye cyane
  • Baratekereza birenze urugero (Overthinking)
  • Baribagirwa (forgetful)
  • Bihugiraho
  • Ntibapfa kubabarira

Aba bafite ubu bwoko bahuza n’abantu bose

4.IMYITWARIRE IRANGA ABANTU BAFITE AMARASO YA 0

Ubu bwoko ni bwo bugizwe n’abantu benshi k’ isi . Barangwa niyi myitwarirere:

Ibyiza bibaranga:

 

  • Bigirira ikizere (confident)
  • Bakunda kuyobora (leadership)
  • Bakunda kwigira (Independent)
  • Bakunda amahoro
  • Babona ibintu mu buryo bwiza (Optimist)

Ibibi:

  • Barafuha (Jeleous)
  • Barahingagurika (unpredictable)
  • Ntibubahiriza igihe
  • Ntibita k’utuntu twose (Unsensitive)
  • Bariyumva (Arrogant)
  • Bihugiraho

Bahuza n’abantu bafite ubwoko bwa AB na O

Wisanze he?

Ese koko ubonye bihura n’ubwoko bw’amaraso yawe? Ushobora gusanga Byinshi byahuye cyangwa bitahuye ntibikwiye kugutera ikibazo kuko ibi bijyanye n’imyitwarire y’abantu kubera ubwoko bw’amaraso yabo ntibivugwaho rumwe yewe ntagihamya cyizewe cyivuye mu bushakashatsi kibyemeza.

 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here