Abatwara abantu ku magare ntibemerewe ” Dr. Mpunga Tharcisse”

0
293
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nkuko bigaragara mu itangazo ryasohotse ry’ibyemezo byafashwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ejo kuwa 2 Kamena 2020 irebera hamwe aho ingamba zo kurwanya icyorezo zigeze, abatwara abantu ku magare bazwi nk’abanyonzi bo ntabwo babavuzeho.

Ibi bikaba byateye urujijo muri bo kuko ngo nabo batorohewe n’ubuzima, mu gihe bari biteze ko nabo bagomba gufungurirwa nk’uko bafunguriye abamotari.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Kamena 2020 ubwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcisse, yagiranaga ikiganiro na Radiyo Rwanda mu gitondo, yatangaje ko imyanzuro ishyira mu kato Uturere twa Rubavu na Rusizi yafashwe hagendewe ku bipimo biba byafashwe.

Uyu muyobozi avuga ko ingendo za moto n’imodoka rusange mu Turere twa Rubavu na Rusizi zitemewe, haba kujyayo cyangwa kuvayo, hirindwa gukwirakwiza iki cyorezo.

Uyu muyobozi abajijwe kubyerekeye abatwara amagare, yavuze ko bo batavuzwe mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, bityo ko bo batemerewe gutwara abagenzi.

Ubwo Rwandan News yegeraga bamwe mu batwara amagare bo mu karere ka Huye, bagaragaje ko birenganijwe ndetse batibaza impamvu bo batafunguriwe ngo bakore babone uko batunga imiryango yabo.

Umwe mu batashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandan News ko imfashanyo bahawe itari itandukanye n’iyo abamotari bahawe ariko kugeza ubu bakiri murujijo impamvu bo bagumishijwe mu rugo.

Yagize ati,”Nkuko mubibona ndi umubyeyi mfite abana 3 n’umugore maze iminsi igera kuri 3 ntacyo nkoza ku munwa n’icyabonekaga nahariraga abana kugira ngo batandiriramu maso, nizezaga madamu ko vuba aha ndi bujye mu kazi nawe agaha ikizere abana none ubu sinzi icyo mbabwira rwose mwatuvuganira kuko byadushobeye”

Amwe mu mabwiriza yasohowe n’inama y’abamiisitiri ni uko abamotarai ndetse n’ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali byemerewe, usibye mu turere nka Rusizi na Rubavu.

Insengero n’utubari birakomeza bifungwe

amashuri azafungurwa muri Nzeri ndetse sports z’umuntu umwe cyangwa benshi ariko bahanye intera ziremewe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here