Abatwara amagare (abanyonzi) bemerewe kongera gukora.

0
723
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 25 Nzeri 2020, igafatirwamo ibyemezo bitandukanye twabagejejeho mu nkuru yacu yabanje, yanemeje ko abatwara abantu ku magare bemerewe kongera gukora.

Gusa n’ubwo abatwara abantu ku magare bemerewe kongera gukora bahawe amabwiriza bagomba kubahiriza kugira ngo bemererwe gukora akazi kabo ka burimunsi ko gutwara abantu ku magare.

Icyemezo cy’inama y’abaminisitiri cyavugaga kuri aba batwara abantu ku magare cyagira giti “abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (Abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’Ubuzima, ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (hermet/casque) kugira ngo birinde banarinde abo batwara ingaruka zakomoka ku mpanuka.”

Iyi nama yabaye yari itegerejwe n’Abanyarwanda bose bategerezanyije amatsiko imyanzuro iza gufatirwamo.

Reka tubibutse ko iyi nama yanemeje ko amashuri azafungurwa vuba hakurikijwe ibyiciro byayo.

Yanditswe na Obed JairoTuyishimire


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here