Abayapani bakoze agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga

0
253
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri ino minsi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, hari kugenda harebwa icyakorwa ngo icyi cyorezo gikumirwe mu buryo ubwaribwo bwose. Hirya no hino ku isi ikoranabuhanga ritandukanye riragenda rigeragezwe mu gukumira iki cyorezo.

Sosiyete y’Abayapani, Donut Robotics, yakoze agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga ku buryo katanga amakuru mu ndimi umunani.

Aka gapfukamunwa gakozwe muri pulasitiki, gakoresha Bluetooth iba itanga amakuru kuri telefoni cyangwa kuri tablet binyuze muri porogaramu iba irimo, ku buryo ayo makuru avuye ku gapfukamunwa aba ashobora kwiyandika nk’amagambo, ukaba wagakoreha uhamagara n’ibindi.

Umuyobozi wa Donut Robotics, Taisuke Ono, yatangaje ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ikoranabuhanga ryaba igisubizo mu buryo Coronavirus yahinduye Sosiyete.

Udupfukamunwa twa mbere 5000 dukoranywe iri koranabuhanga tuzagezwa ku isoko muri Nzeri, tugurishwe mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Buyapani, i Burayi n’ahandi.

Utu dupfukamunwa tuzajya tugura amadolari 40. Iyi sosiyete yizeye kuzinjiza menshi binyuze mu buryo abantu bazamanura kuri internet porogaramu idukoresha

ISOKO Y’INKURU: igihe.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here