Abayisilamu barasaba guhabwa amarimbi yabo yihariye.

0
100
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi w’Abayisiramu mu Ntara y’Amajyaruguru Sheikh Kamanzi Seif avugako hari aho usanga babangamirwa no gushyingura mu marimbi rusange asanzwe kandi ngo bitemewe mu myemerere yabo.

Sheikh Kamanzi atanga urugero ku Karere ka Burera aho usanga bose(yaba abayisiramu, abakirisitu n’abemera imana gakondo) bashyingurwa mu irimbi rimwe. Avugako ubundi ibyo atari byo kuko ngo u Rwanda rwemera ubwisanzure bw’amadini, bityo ngo n’icyo guherekeza umuntu bwa nyuma kigakorwa yubahirwa imyemerere ye.

Ati ati: “rwose twe ntitugoye, n’ubwo baduha metero eshanu twazishyinguramo n’imyaka ibiri kuko twe ntidufata ahantu hanini“.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avugako umuturarwanda wese afite uburenganzira ku bijyanye n’imyemerere.

Ati: “nta mpamvu yo kubangamira abavandimwe bo mu idini ya Islam. Ni imyemerere yabo kandi u Rwanda rwubaha imyemerere ya buri wese. Ni ibintu byoroshye kuko abagena aho gushyingura bajya bateganya ahasanzwe, bakagena n’ahandi hashyingurwa Abayisiramu”.

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kubahiriza ibi, avugako no muri Burera bagiye kubikurikirana bigakorwa vuba kuko ngo nta kigoye kirimo.

Amadini n’amatorero afatwa nk’abafatanyabikorwa bakomeye ba Leta kuko usanga umubare munini w’abaturage ubarizwa muri ayo madini n’amatorero.

Ku bw’iyo mpamvu Leta ikaba ikorana nabo bya hafi mu kumva ibitekerezo byabo, ibyifuzo, imbogamizi n’ibindi byafasha mu iterambere ry’igihugu. Hashyizweho kandi amahuriro bahuriramo kuva ku rwego rw’Igihugu kugera mu nzego z’ibanze nk’Umurenge.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here