Abayobozi batandukanye mu Rwanda baraca amarenga ko Abanyarwanda basubizwa muri guma mu rugo.

0
346
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu minsi mike ishize ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali ndetse n’abamotari bifunguwe mu Rwanda hagaragaye ubwiyongere bukabije ku cyorezo cya Coronavirus mu Rwanda Bityo bikaba biri kuvugwa hirya no hino ko Abanyarwanda bashobora gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena, yatangaje ko nubwo abarwayi benshi bamaze iminsi batahurwa mu Karere ka Rusizi, mu Banyarwanda bataha bavuye mu mahanga ndetse no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, buri wese adakwiye kwirara kuko icyorezo kigihari kandi gishobora kuba kiri mu Gihugu hose.

yagize ati: “Rusizi na Rusumo cyangwa na Kirehe, ni uturere twibasiwe cyane ariko ntibivuze ko ahandi hatagaragaye abantu bafite uburwayi; nko muri Kigali mu minsi 5 ishize hari abo twahabonye… bagera kuri bane 4.”

Yavuze ko umwe muri abo barwayi yari afitanye isano n’utu turere tubiri, aho bikekwa ko ashobora kuba yarahakoreye urugendo, hanyuma akaza i Kigali.

Uyu ngo yarapimwe asangwa yaranduye, haza no kugaragara abo bahuye bagera kuri batatu na bo barapimwa.

Ati: “Muri Kigali ni ho navuga ngo ni ikiciro cyagaragaye nyuma y’uko izi ngendo zisubukurwa.”

Yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda ko kwirara ari imwe mu nzira zihuse zatuma icyorezo cya COVID-19 cyongera kugora ubuzima bw’Abanyarwanda, igihe haba hafashwe ingamba zikomeye zo kukirinda.

Yavuze ko kuri ubu uruhare rusigaye ari urwa buri muntu mu kwirinda, kugira ngo n’uwaba azanye icyorezo mu bandi akigumane ye kugikwiza mu bantu bose ahuye na bo.

Amwe mu magambo dukesha ikinyamakuru TV10 cyanditse iyi nkuru avuga ko Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) burasaba Abaturarwanda kutirara kuko bishobora gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu guhangana n’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), ndetse bikaba byanavamo kongera gufata ingamba zikomeye zituma ibikorwa byasubukuwe byongera gusubikwa.

Ibi bivuzwe hashize iminsi Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije atangaje ko abamotari bari kwirara ntibakurikize amabwiriza bahawe bityo bikaba bishobora gutuma basubizwa mu Rugo kugira ngo bige neza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abantu 207 barwaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga, abandi 2 bitabye Imana mu barwayi 541 bamaze gutahurwa mu Rwanda guhera muri Werurwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here