Abdallah yihaye ukwezi abafana ba Rayon Sports bagatangira kubyina intsinzi

0
165
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mukiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Murenzi yagarutse kuri byinshi agiye gukora kugira ngo ateze iyi kipe imbere, yibutsa abakunzi ba Rayon Sports ko no mu mwaka wa 2012-2013 yatwaye igikombe ihereye ku bakinnyi 6.

Ati: “Ni iby’agaciro gakomeye kuba nagiriwe ikizere na bagenze bange. Iyo Rayon irimo amakimbirane bituma ititwara neza buri wese biba bimuhangayikishije. Ni inshingano ziremereye ariko inzego zitandukanye zimaze igihe zibiganiraho zaduhaye umusingi tuzaheraho.”

Murenzi avuga ko ikintu cy’ingenzi akora ari uguhuza aba Rayon.

Ati “Tugiye gushaka abasimbura abagiye, abari hano mu gihugu ndetse n’abo hanze y’igihugu tukabazana iminsi 30 akazi kazaba ari kenshi ariko tuzagakora.”

Yabwiye RBA ko Rayon ifite amadeni ariko umutungo ukomeye ari abafana, bityo ahamagarira buri mukunzi wa Rayon ko atanga umusanzu we kugira ngo ikipe yongere yiyubake.

Ati “UmuRayon  wese tumutezeho inkunga.”

Murenzi yibukije abakunzi ba Rayon ko yakoze ibisa nk’ibyo irimo muri iyi minsi atwara ibikombe nyamara yari ifite abakinnyi batarenze 6.

Ati: “Abibuka amateka yo muri 2012-2013 iza i Nyanza (Rayon Sports) yaje ifite abakinnyi 6 ariko twarayubatse ihita itwara igikombe. Bakimara kutumenyesha izi nshingano hari abakinnyi bamwe twatangiye kuvugana, mu minsi ya vuba turaba tubabatangariza.”

Murenzi Abdallah wagizwe umuyobozi, asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu gihe kandi yayoboye Rayon Sports ubwo yabaga i Nyanza hagati ya 2012 na 2013, yabifatanyaga no kuyobora Akarere ka Nyanza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here