Akanyamuneza ni kose ku bakuru b’imidugudu bahawe ishimwe na Nyakubahwa wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame.

0
268
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abakuru b’imidugudu yo mu turere nka Nyaruguru na Rusizi bashikirijwe ishimwe bahawe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame ry’amagare azajya abafasha mu rugendo mu kazi kabo bakora.

Mu karere ka Nyaruguru aya magare bayashyikirijwe n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’’Amajyepfo, Major General Emmy Ruvusha, wababwiye ko bayagenewe n’Umukuru w’Igihugu kubera uruhare bagize mu rugendo rwo kwibohora.

Yaboneyeho kubasaba gukomeza gukora neza umurimo wabo, batanga amakuru ku bidasanzwe babonye byose, bakanabitoza abo bayobora, mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’aho batuye.

Yagize ati “izo modoka z’amapine abiri muzajye muzifashisha mu kugera henshi hashoboka, kandi namwe hagati yanyu mujye munafatanya. Ni byo bizatuma mubasha kurinda neza umutekano w’abo muyobora, kandi ni cyo abayobozi baberaho.”

Yagarutse no ku kuba kuwa gatandatu ushize tariki ya 27 Kamena 2020, abatuye mu Mudugudu wa Yanza baraye batewe n’abaturutse i Burundi, hari abaturage ubwabo bifatiye umwe mu bari bateye wari ukihishe mu giturage, ashima ubufatanye bagaragaje.

Ati “Byagaragaje ko mukora. Nimureke dushyire hamwe, twongere tuzamure amarondo. Si irondo rihangana, ahubwo iritungira agatoki inzego z’umutekano ngo ngaba. Si irondo risinzira, ahubwo irigaragaza ibidasobanutse byose, inzego z’umutekano zikikurikiranira.”

Abahawe amagare bashimye ishimwe bagaragarijwe na Perezida w’u Rwanda, banavuga ko ribateye ishyaka ryo kurushaho gukora neza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here