Akari ku mutima wa Seblani nyuma yo kurokoka iturika ryabereye muri Liban ku munsi w’ubukwe bwe

0
146
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wa 4 Kanama nibwo muri Liban habereye iturika rikomeye ryahitanye abagera ku 137, rigakomeretsa abarenga 5000 ndetse rigashegesha ibikorwa remezo bikomeye muri iki gihugu.

Nyuma y’iri turika hatangiye gukwirakwiza amashusho yafashwe n’abantu batandukanye agaragaza ibyabaye.

Imwe muri aya mashusho iyakwirakwiye cyane ni igaragaza umugeni wambaye ikanzu y’umweru uri kwifotoza, ariko mu buryo butunguranye inyuma inyuma ye hagahita habera iri turika.

Mu itohoza ikinyamakuru The Guardian cyakoze cyagaragaje ko uyu mugeni ari umuganga witwa Israa Seblani,usanzwe ukorera akazi ke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba afite inkomoko muri Liban.

Seblani yari ari muri Liban kubera impamvu z’ubukwe bwe ndetse iri turika riza kuba ubwo imihango yo gushyingiranwa n’umugabo we Ahmad Subeih yari igeze kure.

Mu kiganiro Seblani yagiranye na The Guardian yavuze ko yari yageze muri iki gihugu mbereho ibyumweru bibiri kugira ngo yitegure uyu munsi yita uw’akataraboneka kuri we.

Yagize ati “Nari maze ibyumweru bibiri nitegura uyu munsi wanjye w’akataraboneka ndetse nari nishimye nk’abandi bakobwa bose, ‘ngiye gushyingirwa’. Ababyeyi bari bagiye kwishimira kumbona mu ikanzu yera, meze nk’umwamikazi”

Ibyari ibirori byaje kurogowa n’iri turika, Seblani yemeza nawe ko atazi uko ryagenze n’ubwo ryabereye hafi y’aho yari ari. Ati “ibyabaye mu gihe cy’iturika ntawabona amagambo abisobanura,…, byaratunguranye, nibazaga ikibaye, ese ngiye gupfa? Ese ngiye gupfa mu buhe buryo?”

Seblani avuga ko atiyumvisha uburyo ki we n’umugabo we n’uwabafotoraga babashije kurokoka.

Ati “Hari byinshi byangiritse, abantu benshi barapfuye abandi barakomereka, gusa nanone iyi nirebyeho, nkareba umugabo wanjye na gafotozi wadufotoraga siniyumvisha uburyo twarokotse, gusa ndashimira Imana ko yaturinze, ibi bituma ntekereza ko imbere ari heza”

Umugabo wa Seblani, Subeih avuga ko nyuma y’iri turika babonye ibintu bibabaje cyane. Ati “Twatangiye kugendagenda, byari ibintu bibabaje mu rwego rwo hejuru, si ibintu byogusobanura, sinigeze numva ikintu gifite urusaku nk’urw’iri turika”

Aba bageni ntibemeye ko iri turika rishyira iherezo ku birori bari bamaze igihe bitegura kuko nyuma yaryo bafashe umwanya bajya gusangira n’abari babatahiye ubukwe.

Seblani wahoze afite inzozi zo gutura muri Libani avuga ko iri turika ryatumye ahitamo kongera gufata umwanya uhagije wo gutekereza kuri iki cyifuzo kuko ryatumye abona ko atari ahantu yatura.

Iri turika ryatewe n’inkongi yafashe inzu ibikwamo ibicuruzwa bitandukanye ikaba yari ihunitse n’Ikinyabutabire cya nitrate d’ammonium ari nacyo cyabaye intandaro y’iri turika.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here