Ally Bizimungu yavuze itandukaniro rya shampiyona y’u Rwanda n’iya Tanzania

0
84
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwe mu batoza baherutse gutoza muri Vodacom Premier League ari yo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu Tanzania, ari we Bizimungu Ally, ahamya ko igitandukanya shampiyona y’u Rwanda n’iyo mu gihugu cya Tanzania, atari kinini ahubwo biterwa n’abayobora umupira w’amaguru muri buri gihugu.

Mu mwaka ushize w’imikino 2018-2019, nibwo umutoza Ally Bizumungu yatozaga ikipe ya Mwadui FC ikina muri shampiyona y’cyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, mu gihugu cya Tanzania ariko ubu uyu mutoza akaba yaragarutse mu Rwanda aho adafite akazi kugeza ubu.

Ikipe yatozwaga na Ally

Gusa uyu mutoza, wanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu ndetse na Rayon Sports FC, abona mu gihugu cya Tanzania bamaze kugera ku rwego rushimishije ugereranyije na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, akurikije byinshi yabonye muri iki gihugu cy’abaturanyi kandi abona u Rwanda rwabigiraho.

Aganira na FunClub mu kiganiro cyihariye, Ally abona nta kinini gitandukanya shampiyona yo mu Rwanda n’iya Tanzania, gusa bo bakaba bacyihariye isoko ryo kugura abeza mu Rwanda, mu Rwanda rutagura abeza mu gihugu cya Tanzania.

Tanzania ngo habamo amafaranga menshi kandi nta matiku ahaba

“Shampiyona ya Tanzania irimo amafaranga menshi kurusha shampiyona y’u Rwanda. Ikindi gitandukanya izi shampiyona ni agaciro muri Tanzania baha abakinnyi bakuze, bitandukanye n’iwacu mu Rwanda, umukinnyi uba wumva bamwita umusaza kandi agifite imbaraga.”

Irindi tandukaniro uyu mutoza yavuze, ni uburyo muri Tanzania baha agaciro akazi umuntu yakoze aho kureba ibindi byo hanze y’akazi, ariko mu Rwanda Ally akavuga ko mu mupira w’amaguru hakirimo ibyo yise amatiku ndetse n’inzangano za hato na hato.

“Muri Tanzania baha agaciro akazi umuntu aba yakoze, niba wakoze neza baragushima kandi ukabihemberwa, bitandukanye n’iwacu mu Rwanda usanga niyo wakora ute kugushima biba gake. Ikindi kitaba muri Tanzania, ni amatiku  
n’inzangano za hato na hato nk’ibiba iwacu mu Rwanda. Hariya ukora akazi kawe nta bindi byo ku ruhande bijemo, ariko iwacu twese tuzi uko bigenda.”

Mbere yo kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda, Ally Bizimungu yabanje kuganira n’ikipe ya Alliance FC iri kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko bemeranya ko nitamanuka mu cyiciro, azajya kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino 2020-2021 niba nta gihindutse.

Ally ashobora kurekeza muri iyi kipe Alliance FC

Ally yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda, arimo nka Bugesera FC aherukamo mbere yo kujya muri Tanzania, atoza Kiyovu Sport, ndetse na Rayon Sports FC yatoje mu myaka yo ha mbere.

src:Funclub


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here