Alpha Rwirangira: Reba amafoto yo mu bukwe n’agaragaza ubwiza bw’umugore we.

0
314
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’igihe kitari gito Alpha Rwirangira uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze ari mu rukundo rw’ibanga na Liliane Umuziranenge byaje kurangira barushinze bemera imbere y’Imana ko bazabana akaramata.

Ibi ngo ni ibintu byatunguranye cyane kuko uyu muhanzi ukunzwe cyane hatigeze hasakazwa inkuru y’urukundo rwe na Liliane.

Akari ku mitima y’aba babiri kagiye ahagaragara ku wa Gatandatu kuko tariki 22 Kanama 2020 i Montreal muri Canada niho habereye ibirori bikomeye byo gushyingiranwa kwa Alpha Rwirangira n’umukunzi we Liliane Umuziranenge.

Byashimangiwe cyane na Masamba Intore ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko atewe ishema n’ibi birori.

Ati “Wakoze cyane Alpha Rwirangira. Umuhanzi ukomeye nkunda cyane. Uzagire urugo ruhire”.

Hari amakuru avuga ko uyu mukunzi wa Alpha aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akunda gusenga cyane.

Si umwe mu bakunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bituma na Alpha agerageza kugira ibanga umufasha we.

Hari hashize igihe kinini Alpha atavugwa mu nkuru z’urukundo, cyane ko zaherukaga mu 2015. Icyo gihe Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba mu 2013 wari umukunzi we, yari yabyaye mu ntangiriro za Mata uwo mwaka, abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byamenyekanye ko Miss Uwingabire Esther atwite inda ya Alpha.

Byatangiye bihwihwiswa ndetse impande zombi zirindaga kugira icyo zibivugaho, ariko muri Mutarama 2015 Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye, ariko ko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Aya ni amafoto agaragaza ubwiza bw’umugore we ndetse n’uko ikirori cyagenze.

Amafoto agaragaza Liliane warushinze na Alpha Rwir - Inyarwanda.com
Amafoto agaragaza Liliane warushinze na Alpha Rwir - Inyarwanda.com
Genesisbizz
Singer Alpha Walks Down the Aisle – KT PRESS
Alpha Rwirangira na Liliane Umuziranenge bakoze ubukwe (Amafoto) –  Ibazenawe.com
Amafoto agaragaza Liliane warushinze na Alpha Rwir - Inyarwanda.com

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here