Amabanga y’indaki yo mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikora ite?Yubatswe ryari?

0
277
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo imyigaragambyo yari ikajije umurego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abigaragambya bamagana urupfu rw’umwirabura George Floyd wo muri Leta ya Minnesota basatiriye inyubako y’ibiro bya Perezida w’iki gihugu izwi ku izina rya White House.


Byabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano we bazwi ku izina rya Secret Service bahungisha Perezida Trump mu buvumo buri munsi y’iyi nyubako.

N’ubwo Trump yavuze ko yahagiye mu rwego rwo kuhakorera igenzura,benshi bemeza ko byatewe n’uko umutekano we wari ugeramiwe.

Iyi ndaki yo muri White House yubatswe bwa mbere ku ingoma ya Franklin Roosevelt wayoboye Amerika mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi ariko yanifashishijwe mu gihe cy’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda byabaye ku itariki ya 9/11/2001.

Roosevelt wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Umunyamateka witwa Douglas Brinkley avuga ko kubaka indaki byari ngombwa mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri kubera ko hari ikikango cyuko Abadage bari bafite umugambi mubisha wo kuba barimbura Washington DC,umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Nyamara abashinzwe umutekano basanze kubaka indaki ubwabyo bidahagije ahubwo Roosevelt akajya ajyanwa ahantu hihishe mu misozi ya Maryland .Aha hantu yahise Shangri-La,ubu hazwi nka Camp David hakaba hatura abahoze bayobora iki gihugu.


Umwe mu bari mu buyobozi bwa Nixon wabaye Perezida wa 37 avuga ko yagiye muri iyi ndaki agiye kureba amashusho y’urukozasoni yagaragaragamo ubukwe bwa Tricia Nixon kugirango ahitemo niba icyo kibazo cyari kujyanwa mu nkiko.

Ubusanzwe mu gihe White House yaba itewe ,umutekano wa Perezida ukajya mu kaga ,umupango uba uhari ni uguhungisha Perezida agakurwa muri White House.

Ariko ubwo ibitero byo ku ya 9/11 byabaga ,nta makuru ahagije yari ahari y’ahantu hizewe umukuru w’iki gihugu yari guhungishirizwa.


Kubera igitero cyari giteye giturutse muri Amerika imbere,hagombaga kwifashishwa ubuvumo .Lt .Col Robert J.Darling avuga ko ubwo bamenyaga ko indege yaganaga Washington ishimuswe,bahise bahungishirizwa mu ndaki.


Yagize ,ati’’Ahagana mu ma saa 09:45 imizindaro yaravuze idusaba kubika amadosiye y’ibanga tukajya mubuvumo hasi”.


Ubwo iki gitero cyabaga George W.Bush yari muri Leta ya Florida ariko yahise atwarwa mu ndege ya Air Force One ahantu hatazwi.Muri iryo joro yaje kuzanwa muri ya ndaki kubera ikikango cyuko habaho ikindi gitero.

Kubera impfu nyinshi zagiye ziba ku bayoboraga Amerika ,hashowe amafaranga atagira ingano ku mutekano wabo.

Bafatwa nk’abantu bakomeye kurusha abandi ku isi ,birumvikana n’ababahiga baba ari benshi ari nako amayeri yabo akakaye.

https://kigalireports.com/wp-login.php
https://kigalireports.com/wp-login.php

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here