Amafoto agaragaza ahabereye imirwano mu igitero cyagabwe ku ngabo z’u Rwanda mu ijoro ryakeye i Nyaruguru.

0
1323
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, taliki 27, Kamena, 2020 ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru bwagabweho ibitero n’abarwanyi baje baturutse mu Burundi.

Lt Col Munyangango avuga ko iyo witegereje usanga umugambi wa bariya barwanyi wari uwo gusahura no kwica abatuye umudugudu w’ikitegererezo uri ahitwa Yanze, aha hakaba ari mu Kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

RDF ivuga ko abayigabyeho igitero bahise basubira i Burundi mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Gihisi, muri Bukinanyana muri Komini ya Cibitoki.

Aha hepfo ni Amwe mu mafoto agaragaza ahabereye igitero mu ijoro ryakeye mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru,aho nyine iki gitero cyabereye.

Mu kwezi gushize kwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here