Amafoto atandukanye y’inkweto za satani uruganda Nike rwahagaritse kubera zirimo amaraso y’abantu

0
765
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru dukesha BBC avuga ko Nike yareze kuyivogera, isaba urukiko rwa New York gutegeka MSCHF kutongera kugurisha inkweto za Satani zirimo ikirango cya Nike kimenyerewe cyane.

Ngo izi nkweto MSCHF yashyize hanze zirimo agatonyanga k’amaraso y’ikiremwa muntu bityo bikaba biri kwica izina ry’uruganda Nike rumenyerewe cyane ku Isi.

Nyuma y’uko Nike yatsinze uru rubanza MSCHF yahise itegekwa gukura ku isoko izi nkweto kandi izaguzwe zose zikagaruzwa maze bakishyura uwaziguze amafaranga yaziguze.

Abanyamategeko ba MSCHF bavuga ko izi nkweto 666 bakoze, “atari neza neza iza siporo, ahubwo ari akazi gato bwite k’ubugeni kagurishijwe ku babishaka ku $1,018 buri nkweto”.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa ku wa gatanu ushize.

Iyo ndirimbo y’uyu muhanzi, watangaje ko ari umutinganyi (gay) mu 2019, yishimiramo ayo mahitamo mpuzabitsina ye akananenga abagerageza kutumva amahitamo ye.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyerera ku cyuma babyiniraho (stripper pole) ava mu ijuru ajya mu kuzimu, yambaye izi nkweto, agaceza hamwe na Satani maze akamwiba amahembe ye.

Magingo aya Nke yatsinze urubanza kandi umuntu wese waguze iyi nkweto arasabwa kuyisubiza agahabwa amafaranga ye.

Twabakusanyirije amafoto atandukanye y’izi nkweto.

Nike yareze kubera 'Inkweto za Satani' zirimo amaraso y'abantu zayitiriwe -  BBC News Gahuza
Nike yareze kubera 'Inkweto za Satani' zirimo amaraso y'abantu zayitiriwe -  BBC News Gahuza
yamuritse inkweto za satani zirimo amaraso y'umuntu, iziri ku isoko ni  666-AMAFOTO - KIGALI SIGHT
Inkweto za shitani zamaze kugera ku isoko zigura akayabo k'amadorali 1018  umuguru umwe – Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here