Ghana: Umuhango wo gushyingura wa fashwe nk’ubukwe bw’igikomangoma.

0
293
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hari mu muhango wo gushyingura umugabo wari ukunzwe na benshi mu gihugu cya Gana witwa Benjamin, kubera uburyo uyu mugabo y’itangiraga abantu benshi, akabaha akazi abandi akabashakira imirimo ndetse nu bundi bufasha butandukanye yatangaga ku baturage b’igihugu cya Gana byatumaga uyu mugabo akundwa na batari bake kubera umutima mwiza yagiriraga ikiremwa muntu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru BBC Afrika, cyatangajeko umuhango wo gushyingura intwari yabaturage Benjamin, kubera ibikorwa bye byatumye, aho bamusezereye hahinduka , nkaho hari hateguwe igitaramo cy’imyidagaduro, doreko aho ku babazwa n’urupfu rwuyu mugabo, bateruye ba kabyina kakahava, abantu benshi bibajije impanvu yatumye aho ku muririra bateruye ba kibyinirira.

Nkuko ikinyamakuru BBC Afrika gikomeza kibivuga, binyuze mu munyamakuru wacyo wari witabiriye uwo muhango wo gushyingura nyakwigendera Benjamin, yaganiriye na bamwe mu bari baherekeje nyakwigendera ababaza impamvu abona banezerewe nyuma yo kubura umuntu wabo, bamusubizako ntampamvu yo kurizwa n’inshuti yabo igiye doreko ngo ibyo yabasigiye bizajya bituma bahorana nawe mu mitima yabo, banavugako iki aricyo gitaramo bakoranye nawe bwanyuma barimu mu mubiri kandi iyi gahunda izana komeza kubandi bantu bazajya batabaruka gitwari, bakomeza kuvugako bishimiye kuba inshuti yabo igiye mu mahoro kwariyo mpanvu itumye banezerewe.

Ni mugihe byinshi mu bihugu ku isi umuhango wo gushyingura usanga uba wuzuye amarira agahinda kubwo kubura uwabo bakunfaga, ubu muri Gana kubura uwabo, wapfuye gitwari ngo ntampamvu yo kurira ahubwo bagomba kubyishimira bamubyinira bwanyuma bamuherekeje.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here