Amafoto ya sunny muri 2015 yatumye benshi bacika ururondongoro bati ‘mukorogo yakoze akazi’ (amafoto)

0
457
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuhanzikazi uzwi nka Sunny Rwanda, umukobwa wazanye umuvuduko udasanzwe muri muzika Nyarwanda gusa bamwe bavuga ko n’ubundi yaririmbye kuva cyera ariko nta mahirwe yo kwa mamara yagiraga.

Bigaragara ko aho yamenyekaniye ari mu ndirimbo yakoranye na Bruce Melody yitwa Kungora iyo ndirimbo abantu benshi niho bamenyeye Sunny byatumye benshi batangira kumukurikirana cyane ku mbuga nkoranyambaga akoresha zose amenyekana gutyo.

Uyu mukobwa afite umwana w’umukobwa mukuru. Ikindi wamenya kuri Sunny ni uko yashatseho umugabo wumuzungu babana nyuma baza gutandukana buri wese aca inzira ye.Gusa ikizwi ni uko uwo mwana afite atamubyaranye n’uwo muzungu babanaga.

Nk’uko bigaragarira muri aya mafoto,mu mwaka wa 2015 Sunny yari umukobwa wirabura cyane afite Igikara cyiza,gusa abantu benshi babonye aya mafoto bacitse ururondogoro bemeza ko uruhu rwe yaruhinduje amavuta yaciwe mu Rwanda azwi nka mukorogo .Gusa nubundi bantu benshi bamumenye ameze uko ari uyu munsi .

Mu buryo busekeje bamwe baketse ari ‘metis’,abandi bari basanzwe bamuzi bakavuga ko yitukuje nyuma y’impaka ndende, uyu munsi twabazaniye amafoto ye yo hambere benshi mutari muzi ndetse n’ay’ubu.Ubwo namwe murifatira umwanzuro.Amafoto tuyashyize hasi avangavanze kugira ngo namwe mwishakire itandukanirizo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here