Amagambo Eric Abidal yavuze yarakaje bikomeye Lionel Messi, bishobora no kuza guteza umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi muri iyi kipe ya Barcelona.

0
39
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umufaransa Eric Abidal wakiniye iyi kipe ya Barcelona igihe kigera ku myaka 6 yose akaba yarakinanye na Lionel Messi, akaza no guhabwa akazi muri iyi kipe aho ubu ashinzwe ibijyanye na bakinnyi binjira n’abasohoka(Director of Football) muri iyi kipe ya FC Barcelona. Uyu mugabo ubwo yarari kubazwa nu munyamakuru ibijyanye no kwirukankwa kumutoza Valvelde wamaze kuva muriye kipe muri uku kwa 1, aho iyi kipe yahise itangaza umutoza Quique Sétien ariwe uhawe aka kazi ko gutoza iyi kipe yi kigugu kumugabane w’iburayi.

Eric Abidal yavuze ko ubwo batangiye gutekereza kwirukana uyu mutoza ari kuva ubwo banganyaga ni kipe ya Real Madrid mukeba wabo w’ibihe byose. Imwe mu mpamvu yatangaje ko yatumye birukana uyu mutoza aruko ngo bamwe mubakinnyi bakomeye muri iyi kipe batari bacyumvira uyu mutoza ndetse ngo bakaba bataranitangaga kuburyo buhagije.

Aya magambo akaba yababaje Lionel messi  ahita ajya kurukuta rwe rwa Instagram agira icyo avuga kumagambo uyu muyobozi we yavuze, aho yagize ati <<mu byukuri sinkunda ibintu nkibingibi buri wese aba afite inshyingano ze n’uburyo afatamo icyemezo. Twe abakinnyi nitwe tuba tuzi ibiri mukibugo, tukaba naba mbere kumenya n’ibitagenda neza. abashinzwe iby’ imikino bagomba kureba inshyingano zabo bagafata umwanzuro ukwiriye, rero iyo uvuga kubakinnyi ugomba no kuvuga amazina yabo ibitaribyo uba uri kwica izina ry’umukinnyi unagenda ukwirakwiza ibinyoma.>>kubera aya magambo Lionel Messi yatangaje bishobora kuviramo uyu mugaba kuza kwegura kuri kano kazi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here