Amakuru atugeraho aremeza ko Hakizimana Muhadjiri asinyira Rayon Sports uyu munsi.

0
180
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwaraye buvuganye na Hakizimana Muhadjiri ndetse na bakuru be bamugira inama, bemeza ko uyu munsi kuwa gatanu aza gusinyira ikipe ya Rayon sports igihe kigera ku mwaka.

Rayon Sports imaze iminsi yifuza Muhadjiri uheruka gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mukinnyi wagarutse mu Rwanda mu cyumweru gishize, akava mu kato ku wa Mbere, yashoboraga gusinyira Rayon Sports ejo hashize ariko akuraho telefoni, baramushaka baramubura.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko Hakizimana Muhadjiri yumvikanye na Rayon Sports ko asinya umwaka umwe kuri miliyoni 15 Frw, akazajya ahabwa umushahara wa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yari yasabwe kubanza kwitonda mbere yo gusinyira Rayon Sports kuko hari andi makipe yamwifuzaga arimo Yanga SC na Azam FC zo muri Tanzania.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda mu mpeshyi ya 2019 nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here