Amasanduku yo gushyinguramo abishwe na coronavirus Yabuze, imirambo iri kujugunywa mu mihanda

0
249
SANGIZA ABANDI IYI NKURU


Icyorezo cya Coronavirus ,mu gihe cyitageze ku mezi icyenda kimaze, imibare y’abamaze guhitanwa na cyo ikomeje kuba myinshi ku buryo ,uburyo bwo gushyingura abahitanwe na yo bukomeje kuba ikibazo cy’ingutu muri ibi bihugu.

Bolivia ni kimwe mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo biri kuzahazwa cyane na coronavirus kugeza ubwo imirambo y’abakekwaho guhitanwa n’icyo cyorezo iri kujugunywammu mihanda kubera kubura uburyo bwo gushyingura.

Abamaze kwandura muri icyo gihugu basaga 65 000 ariko hari n’abandi benshi bari gupfa batapimwe bigakekwa ko ariyo bari kuzira.

Kuri uyu wa Kane Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu munsi umwe handuye abantu 1117, mu gihe abapfuye ari 79, bikaba byaratumye umubare w’abamaze kwicwa na Coronavirus baba 2400, nubwo bikekwa ko barenga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, imirambo y’abantu 400 bapfuye yasanzwe mu mihanda, mu modoka no mu ngo zo mu mijyi minini nka La Paz, Santa Cruz na Cochabamba nkuko byatangajwe na Polisi.

Yamil Zavaleta ukora muri serivis zo gushyingura yabwiye Aljazeera ko ibintu bikomeje kuba bibi kuko n’amasanduku yo gushyinguramo ntayo.

Ati “Nta masanduku dufite, uburyo bumwe dusigaranye ni ugutwika imirambo. Imiryango isa n’iyarenzwe n’ibi bintu, turi gukora uko dushoboye.”

Mu bitaro bitandukanye kandi umwuka wifashishwa mu gufasha abarwayi guhumeka wabaye muke, bituma abarwaza basabwa kwirwanaho.

Hari umwe mu baturage wavuze ko umuvandimwe we w’imyaka 56 yaguye mu modoka ategereje kuvurwa.

Ubwiyongere bwa Coronavirus muri Bolivia bwatumye amatora rusange yari ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka yimurirwa mu Ukwakira. Yari yashyizwe muri Nzeri nabwo avanywe muri Gicurasi kubera ingamba zari zafashwe zo guhangana n’icyorezo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here