Amashirakinyoma ku itabwa muri yombi ry’abasitari harimo: Bruce Melody, Marina, Shaddyboo, Sarpong n’abandi.

0
234
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yerekana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagahanwa, ndetse abatubahirije amasaha yo kuba bari mu ngo barazwa muri sitade.

Mu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo n’abantu bazwi barimo umuhanzi Bruce Melodie, Shadia Mbabazi [ Shaddyboo], Apotre Mukabadege Liliane, Sarpong, umutoza Olivier Karekezi n’abandi.

Ku wa 05 Mata 2020, Polisi y’u Rwanda yanditse kuri Twitter ivuga ko yataye muri yombi Liliane Mukabadege Umushumba Mukuru w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro rifite icyicaro gikuru ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Polisi yavuze ko yafashe “Bishop Mukabadege Liliane nyuma y’uko abeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo. Twamukurikiranye dusanga yaragiye ku rusengero Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.”

Apotre Mukabadege yafunzwe mu gihe abantu bose basabwaga ku guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu mpera z’umwaka ushize.

Umuhanzi Bruce Melodie na Shadia Mbabazi wiyise Shaddyboo batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Tariki 11 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shaddyboo ibafatiye mu rugo rw’uwitwa Rwema [Yahoze ari umujyanama muri The Mane] kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda no guteza urusaku mu baturanyi.

Bruce Melodie aherutse kuvuga ko bafashwe nyuma yo kuryoherwa n’umuziki bakongera volume ya Radio.

Uretse aba ‘byanavuzwe’ ko umuhanzikazi Marina na Jay C uherutse kurushinga bafunzwe.

Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abagaragaye mu mafoto y’ibirori by’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato kugira ngo harebwe ko baba nta bwandu bwa Covid-19 bahuye nabwo.

Mu bashyizwe mu kato barimo umukinnyi w’umupira w’amaguru Sarpong, umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier, abakinnyi b’amakipe atandukanye bari kumwe n’abo n’abandi.

CP John Bosco yavuze ko abashyizwe mu kato ari 11, ariko ko hari gushakishwa abandi 2 bari kumwe n’abo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje, uyu mu kwabu udakwiye kugarukira ku basitari gusa, kuko kuva ibikorwa byakwemerwa gufungura abantu bamaze igihe bizihiza ibirori by’isabukuru, hari utubari tumwe na tume dufunguye n’ibindi.

CP Kabera yabwiye Radio y’igihugu (RBA), ko ntawe ukwiye kwitwaza ko azwi ngo yice amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko mbere yo kuba umusitari uba uri umunyarwanda, bityo ko yagakwiye gukurikiza amabwiriza yashyizweho akurikizwa n’Abanyarwanda bose.

Ati “Mbere y’uko uba umukinnyi w’umupira muri iki gihugu uri umunyarwanda nk’abandi. Ukwiye kumva ugakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda cyino cyorezo.”

CP Kabera avuga ko abantu bazwi bagakwiye kuba bandeberaho kurusha ko aribo baba intandaro yo kwanduza abandi.

Yavuze ko kuva batangaza ibi, abantu batandukanye batangiye koherereza amafoto Polisi bayereka n’abandi bishimishije bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

Ibi ngo byagakwiye kuba byarakozwe kare, bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo abanyuranyije n’amabwiriza bahanwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here