Amashirakinyoma ku nkuru ya Musabyimana watahutse iwabo bibwira ko bamushyinguye

0
842
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu myaka ine ishize mu Karere ka Gisagara humvikanye inkuru y’umukobwa witwa Musabyimana Claudine byavugwaga ko yazutse kuko yatahutse ava i Kigali aho yaramaze igihe adataha ageze iwabo  ahasanga imva  barashyizeho umusaraba wanditseho igihe yavukiye n’igihe yapfiriye nk’uko bikorwa n’ahandi.

Uyu mukobwa wo mu Kagali ka Cyikiri mu Murenge wa Gikonko ubwo yageraga mu bice by’iwabo yatunguwe nuko, aho yacaga hose abamubonaga bamwe birukaga abandi bakavuza induru bibwira ko babonye umuzimu, kuko bibwiraga ko babizi neza ko yashyinguwe ari nacyo cyatumye  inkuru isakara ko muri Gisagara umukobwa yazutse.

Icyo gihe yaba umukobwa, ababyeyi be ndetse n’abavandimwe nabo wabonaga bafite ubwoba bibaza ibyabaye ariko nyuma y’igihe baratuza batekerereza hamwe icyabaye baza gusanga barashyinguye umurambo w’umwana utari uwabo.

Ababyeyi kimwe n’abavandimwe ba Musabyimana bavugaga ko kuko umwana yaramaze igihe adataha bumvise itangazo ryo kubika kuri radio risobanura iby’umwana w’umukobwa wakomokaga muri Gisagara mu Murenge wa Gikonko wakoraga akazi ko mu rugo witwa Claudine bumva ko yaguye mu bitabo bya Kacyiru ngo risobanuye ikigero n’isura bumva umwana ari uwabo.

Nyina w’umwana yavugaga ko yabonye umurambo ngo abanza gushidikanya kuko yabonaga ujya kuba muremure agereranyije n’uko umwana we yareshyaga ndetse   kandi ngo  ufite imisatsi idefirije ngo agishidikanya abaganga bamubajije niba hari ikimenyetso agifite cy’uko umwana wapfuye ari uwe ngo ababwira ko yarafite inkovu mu ivi basanze ayifite bahita bamuha umurambo araza barashyingura.

Avuga ko ibyo yashidikanyagaho ku murambo abo bajyanye bamubwiye ko kuba umwana yaba muremure bisanzwe no kudefiriza bisanzwe ari cyo cyabateye kwiyemeza kumuzana. Ati “Nigereyeyo ndikumwe nabasaza be ndagaragura (umurambo)tubona ni uwacu tuwushyira mu isanduku turaza turashyingura”

Nyina ngo yatunguwe no kongera kubona umukobwa we aje,  ati “Hari aho nari nerekeje ngarutse abaturage barambwira ngo umwana wawe Musabyimana ari hano yaje, na njye nti naramuhambye none yagarutse ? Ngirango nimurumuna we waje nawe wagiye ariko ngeze mu rugo nsanga umwana wanjye yaje ndamuramutsa n’amarira menshi nawe arandamutsa.”

Avuga ko yamuramukije ikiniga kikaza ariko ngo akikomeza ati “Amarira yaje haza n’ibyishimo kuko namurebaga nkabo ni uwanjye.”

Musabyimana benshi batekerezaga ko amaze amezi 4 mu mva ubwo yatahukaga, ubwo twaganiraga icyo gihe yagize ati “Nageze ino barantangira ngo ese ndazutse? Numva birantunguye kuko ntabyo nari nigeze menya ariko banyereka imva ngo bampambyemo.”

Musambyimana ikiniga cyaramufashe ntiyashobora kuvuga byinshi kubera abantu bari baje kureba ibyabaye.

Manirahari Laban musaza we yagize ati “Urebye amakuru twari twagendeyeho ntabwo yari yuzuye, kuko twari twagendeye kuzina rimwe, twahuzaga no kuba yaragiye koko adafite ibyangombwa ndetse tukongeraho n’ibyavugwaga ku isura.”

Yunzemo ati “Urebye twagiye kumureba amaze iminsi ine ahashyirwa abapfuye (gatemeri) turagenda turagaragura turagaragura, twari tugiye no kwisohokera ariko muganga abaza mama ati ntakimenyetso uzi ku mwana wawe ? Amubwira ko afite inkovu mu ivi tumuza ubwo, ariko ntawubyizeye neza ”

Ati “Niba Claudine wacu wamubonye atandukanye n’uwo twashyinguye! kuko uwo twashyinguye yari muremure ariko n’isura watubonye. Turi urugero rumwe kandi wabibonye ko mushiki wanjye ntamaherena yanjyanye ntanayo agarukanye, ariko uwo twashyinguye yari ayambaye  ariko tukibeshyako yaba ari mushiki wacu wari wayambaye kubera igihe amaze i Kigali”.

Ibyo twasigarana muri iyi nkuru?

Igihombo cyambere : Uyu muryango kuzana umurambo utari uwabo byabatwaye amafaranga ngo ibihumbi 300 amafaranga babonye babanje kugurisha imirima y’umuceri ndetse n’agashyamba.

igihombo cyakabiri n’imvune n’agahinda bagize guhuruza imiryango n’abaturanyi kandi byose bishingiye ku kwibeshya.

Nubwo uyu muryango wababaye ntitwakwirengagiza ko hari undi muryango ushobora kuzasazana agahinda kuko bigaragara ko bashyinguye umuntu utari uwabo.

Ibi byose kandi bishingiye ku kibazo cyo kutita kugushaka ibyangombwa Musabyimana ibi byose byabaye afite imyaka 19 ariko atagira indangamuntu ari nacyo cyatumye no mu matangazo yatangwaga bavugaga izina Claudine gusa, bivuze ko iyo aza kugira irangamuntu igaragaza umwirondoro wose ibyabaye ntibyari gushoboka.

Irindi somo ryavamo nuko mu gihe ikoranabuhanga ritera imbere buri wese akwiye kugira uburyo bw’itumanaho butuma abantu bashobora kumenya amakuru ye, kuko uwiswe Umurambo wa Musabyimana wirukankije imiryango nyamara kandi Musabyimana araho ariko kumenya amakuru ye ari ikibazo.

Kuba umwana ababyeyi bararebye umurambo ntibawumenye ni ingaruka z’igihe umwana yaramaze adataha  iyo bazakuba baherukanye ntibari kumwibeshyaho.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here