Amatariki umuhanzi meddy azakoreraho ubukwe yamenyekanye

0
241
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Meddy agiye gukora ubukwe
Logo | Inyarwanda
facebook sharing button
twitter sharing button
whatsapp sharing button
sharethis sharing button

Igihe kirageze ko umuhanzi Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asezerera kuryama yanditse kane. Kiranageze kugira ngo yandikwe mu bitabo by’abagabo barushinze imbere y’Imana n’abantu.

Ni ibyishimo bisendereye ku muryango wacyuje ubukwe! Bikaba n’iby’ikirenga ku muryango ushyingije mu muryango w’amashyo. Ntako bisa kubona uhuza inshuti, abavandimwe n’imiryango mu birori by’urwibutso.

INYARWANDA dukesha iyi nkuru yatangaje koo yabonye amakuru yizewe avuga ko tariki 21 Gicurasi 2021, Meddy n’umukunzi we Mimi bazakorera ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru anavuga ko ababyeyi ba Meddy bazajya muri Amerika gushyigikira umuhungu wabo.

Meddy agiye kurushinga na Mimi mu gihe hashize amezi hafi atatu amwambitse impeta y’icyizere mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari tariki 18 Ukuboza 2020.

Wari umunsi w’amateka kuri Meddy Mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine.

Nyuma yo kwambikwa impeta, Mimi ukomoka muri Ethiopia yandikanye ibinezeza agaragaza ishimwe rikomeye afite ku mutima we.

Uyu mukobwa w’inzobe icyeye yabwiye Meddy ko arenze buri kimwe cyose umuntu yakenera ku mugabo. Ko atigeze na rimwe agira inzozi zo kugira umugabo ufite urukundo, unyitaho, w’umwizerwa, ‘urenze wowe’.

Yabwiye Meddy ko ‘Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.’

Mimi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo kuko umunsi we Meddy yawugize uw’agahebuzo [Umunsi yizihirijeho isabukuru y’amavuko]. Ati “Nzahora ngushimira.”

Meddy yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere n’inyuma kandi ko yishimiye kumwita uwo bagiye kurushinga byemewe n’amategeko.

Ati “Uri mwiza imbere n’inyuma…Nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here