Amateka n’ibigwi bya DJ Miller watabarutse.

0
224
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 5 Mata 2020 nibwo inkuru y’akababaro yasakaye kumbuga nkoranyambaga ivuga ko icyamamare mu kuvanga imiziki igezweho, akaba n’umuhanzi  Dj Miller yavuye ku isi ya Nyagasani, ni Inkuru yashegeshe imitima yabantu benshi haba inshuti ze za hafi abo bakoranaga n’abafana bakundaga ibikorwa bye muri rusange.

Inkuru zivuga ko yaguye mubitaro byitiriwe umwami Faysal aho yararwariye  azize indwara stroke ifata imitsi y’ubwonko. DJ Miller yakoze ibintu byinshi mumuziki nyarwanda abantu bazamwibukiraho, harimo ibitaramo bikomeye yacuranzemo mu mujyi wa Kigali no hanze yawo, ndetse yagiye akorana indirimbo nabahanzi bagiye batandukanye.

Twagerageje gukusanya bimwe mu bigwi byingenzi bya nyakwigendera.

Amazina ye nyakuri ni KARURANGA VIRGILE, akaba yaravukiye I Kigali mu Rwanda mumwaka wi 1991 bivuze ko avuye kwisi afite imyaka 29 yamavuko.

Akaba amashuri ye abanza yarayize muri Escaf st.Joseph, ayisumbuye ayakomereza mwishuli ya st. Andre La Colombiere Amis Des Enfants naho kaminuza ayigira mucyahoze ari RTUC University aho yize mubijyanye nubukungu mpuzamahanga ( International Business).

Nyuma yamashuri yisumbuye nibwo yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mutubari nutubyiniro dutandukanye mumujyi wa Kigali aza gutangira kubikora cyinyamwuga mumwaka wa 2014.           

Uretse umwuga wo kuvanga imiziki (DJ) Miller yakoraga numuziki aho indirimbo ye yambere yayisohoye mumwaka wa 2018, ikaba yaritwaga “She cant deny it”.  Siyo gusa kuko yagiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe harimo nyinshi afatanyije nabandi bahanzi  nkiyitwa “ Irijoro ni bae” yakoranye na Riderman, Knowless, nitsinda rya Dream Boys. Indi ndirimbo ye yakunzwe cyane ni “Stamina” yakoranye numuhanzi Social mula, tutibagiwe iherutse gukundwa cyane yise “Belle” yahurije hamwe ibyamamare birimo Urban Boys na  Peace Jollis baje no gusubiramo indirimbo ye yari yise “Un million c’est quoi?”.

Taliki ya 28, Kamena mumwaka wa 2019, nibwo Dj Miller Yarushinze mubirori byagahebuzo we numukunzi we NIGIHOZO Hope, ndetse mukwakira muruwo mwaka wa 2019 baza kwibaruka umwana wabo wuburiza wumukobwa bise KARURANGA Shan. Akaba assize umugore numwana wamezi atandatu gusa.

Benshi bazakumbura uyu munyabigwi bitewe nubuhanga ndetse nishyaka yagaragazaga mubyo akora, ndetse benshi bahuiriza kukuba yari umwe muba DJ beza igihugu cy’u Rwanda cyari gifite, ndetse ibyo bigashimangirwa ni cyizere yagiye agirirwa mugucuranga mubitaramo byamateka bitandukanye ndetse nibihembo yagiye yegukana mumarushanwa yagiye yitabira harimo nkigihembo cya MADE IN RWANDA AWARDS yegukanye mumwaka wa 2019 mucyiciro cyumuvanzi wimiziki mwiza (Best DJ).

Nyakwigendera akaba yarari mubakurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga, aho Instagram account ye yari verified ikurikirwa nabarenga 50,000.

IMANA IMWAKIRE MU BAYO.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here