Amateka ya Banyaga Augustin, umunyarwanda, uri mu bari ku isonga mu kumenya imibare ku isi

0
606
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Benshi mwakuze mwumva umunyarwanda uzi imibare kurusha abanda. Ku buryo umwana wabaga azi imbare mu mashuri abanza bamugereranyga na Banyaga.

Icyokora ni bake bazi neza amateka y’uwo muhanga u Rwanda rwibarutse ariko akaba ubuhanga bwe buzwi neza n’abanyamerika aho amaze ubuzima bwe bwose yigisha isomo ry’imibare muri kaminuza ya Pennsylvania.

Reka amateka ya Banyaga Augistin.
Augustin Banyaga yavutse ku ya 31 z’ukwezi kwa gatatu mu 1947. Ni umunyarwanda ku ivuko ariko akaba umunyamerika mu byangombwa. Yavukiye mu mugi wa Kigali, ubu afite imyaka 73 y’amavuko. 

Ni umuhanga mu mibare aho asobanukiwe ibijyanye na symplectic topology na contact geometry. Ubu ni umwarimu muri kaminuza ya Pennsylivania. Banyaga yabonye impamyabushobozi y’ikirenga , phd mu 1976, yayikuye muri kaminuza ya Geneva. Yaje kuba umunyamuryango wa kaminuza ya Princeton iherereye mu mujyi wa New Jersey.

Mu 1977 kugeza mu 1978. Mu 1978 kugeza mu 1982 yabaye umwarimu ufasha abanda muri kaminuza ya Havard. Mu 1982 kugeza mu 1984 yabaye muri kaminuza ya Boston. kuva mu 1984 kugeza ubu ni mwarimu muri kaminuza ya Pennsylvania. Ni ukuvuga ko amaze imyaka 36 yigisha imibare muri iyo kaminuza.

Mu 1992 nibwo Banyaga Augustin yaje guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga aba full professor nyuma y’imyaka 18 yigisha ayiharanira. Profeseri Banyaga ni umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru kitwa Afrika matematica. Cyashinzwe n’abanyafurika b’abahanga mu mibare. Kugeza ubu banyaga yahagarariye abanyeshuri 7, ababera umwarimu mu gushaka impamyabumenyi y’ikirenga.

Banyaga Augustin, ari ku rutonde rw’abanyamibare bahize abandi mu kinyejana cya 20. Mu kinyejana cya 21 nabwo yongeye kugaruka ku rutonde rw’abahanga babayeho mu mibare.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here