Amazina y’abakinnyi 6 bakomeye ba APR FC barwaye Malaria bituma badakina umukino wa AS Kigali

0
96
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abakinnyi bagera kuri 6 ba APR FC bayobowe na rutahizamu Jacques Tuyisenge barwaye Malaria byatumye bataboneka ku mukino wa gishuti iyi kipe yakinnye na AS Kigali.

APR FC imaze igihe mu mwiherero i Shyorongi aho arimo gukorera umwiherero yitegura imikino ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda ndetse na shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Uyu munsi iyi kipe ikaba yakinnye umukino wa gishuti na AS Kigali nayo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

APR FC ikaba yaburaga abakinnyi 6 bose barwaye malaria nk’uko iyi kipe yabitangaje.

Abo bakinnyi bayobowe na rutahizamu Jacques Tuyisenge, myugariro Imanishimwe Emmanuel, Rwabuhihi Aime Placide, Nabonziza Gylain, Nshimiyimana Mohammed na Ishimwe Jean Pierre.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here