SANGIZA ABANDI IYI NKURU
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe ikemezo cyo guhagarika gutanga visa ku bagenzi batueuka mu Burundi kubera ko igihugu cy’u Burundi cyanze kwakira abenegihugu bacyo birukanywe ku butaka bwa Amerika.
Iki cyemezo ariko ntikireba abayobozi b’u Burundi bazajya bakorera ingendo z’akazi muri Amerika.
Ibi bije nyuma y’iminsi mike gusa Pereizda mushya w’iki gihugu Evariste Ndayishimiye arahiriye imirimo ye mishya.
Urwego rwa Amerika rufite mu nshingano iki kibazo rwavuze ko rwiteguye kuganira n’ubuyobozi bushya ngo bushakire umuti urambye iki kibazo.
Hari Abarundi barenga 500 bategerejwe gusubizwa iwabo.
SANGIZA ABANDI IYI NKURU