Amerika yisubiyeho ku kemezo yari yafashe cyo kwirukana abanyeshuri b’iyakure harimo n’Abanyarwanda

0
209
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubuyobozi bwa Trump bwisubiyeho ku kemezo bwari bwafashe cyo kwirukana abanyeshuri b’abanyamahanga biga iyakure muri kaminuza zaho.

Ibi ahanini byari byatewe nuko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 hari amashuri amwe namwe yari kuzimurira gahunda zayo mu buryo bw’iya kure.

Amakuru dukesha CNN avuga ko Ubuyobozi bwa Trump bwahinduye imyumvire ahubwo bugahitamo ko iki kemezo kireba abanyeshuri bashya gusa.Iki kemezo cyatumye abanyeshuri barenga miliyoni imwe biruhutsa dore ko bari bagiye kwerekwa umuryango muri iki gihugu .

Kaminuza ya Harvard na Masachusetts ni zimwe mu zari zashyize amasomo yazo mu buryo bw’iya kure zikaba zari zatanze ikirego mu rukiko zirwanya icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri.

Kubona Visa byari bisanzwe bigoye ku banyeshuri bifuza kwigira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ku biga iyakure ho byasaga nk’ibidashoboka.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here