Anita Pendo yahishuye ko yabyara undi mwana aramutse abonye uwo bamubyarana anavuga ko couple ya Knowless na Clement ikwiriye igihembo

0
169
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunyamakuru wa RBA, umushyushyarugamba akaba n’umu DJ, Anita Pendo, InyaRwanda TV dukesha iyi nkuru yamubajije niba ateganya kwibaruka abandi bana mu gihe kiri imbere, asubiza umunyamakuru ko byashoboka aramutse abonye uwo babyarana.

Anita Pendo yagiranye ikiganiro na inyarwanda dukesha iyi nkuru mu gihe yari amaze gushyira umukono ku masezerano yo kuba ‘Brand Ambassador’ wa Petersbakers imaze kuba ubukombe mu gukora cake z’agatangaza, aya masezerano akaba azamara umwaka. Aganira na InyaRwanda Tv, Anita Pendo yatangarije byinshi yitsa ku myidagaduro benshi bamumenyereyemo, avuga ku buzima bwe bwite anatangaza Couple ya mbere mu byamamare byo mu Rwanda.

Yashimagije couple ya Knowless na Clement avuga ko ari umuryango ubanye neza bitandukanye n’uko benshi basanzwe bazi imibanire y’ibyamamare bibana nk’umugabo n’umugore. Uyu mubyeyi wabyaranye na Ndanda wahoze ari umuzamu w’ikipe ya AS Kigali abana babiri ariko bakaba batabana kugeza uyu munsi, twamubajije niba ateganya kwibaruka abandi bana mu gihe kiri imbere.

Mu gusubiza iki kibazo, Anita Pendo yabanje arimyoza, akubita igitwenge, avuga ko byashoboka aramutse abonye uwo bamubyarana. Yagize ati; “(…..) Nimbanze mbone uwo tumubyarana [ahahahahahahahahahahahahahahahahah]”. Twmubajije niba bitashoboka kongera kubyarana na Ndanda babyaranye abana babiri ariko ubu bakaba batabana, asubiza agira ati; “Ibyo ba ubiretse man”. Yongeye guseka avuga ko byose ari gahunda z’Imana ari na zo ategereje.

Ndanda na Anita Pendo babyaranye abahungu 2 ariko ntibabana

Mu bindi yagarutseho mu kiganiro twagiranye, twamubajije couple yishimira cyane mu mboni ze, ni ko gushimagiza uburyo couple ya Knowless na Clement, ari umuryango w’intangarugero ubanye neza ugereranije n’uko benshi basanzwe bazi imibanire y’ibyamamare bibana nk’umugabo n’umugore. Yanavuze ko iyi couple ikwiriye igihembo nka couple ihiga izindi z’ibyamamare nyarwanda mu kwitwara neza.

Anita Pendo yagize ati ”Kuba bombi ari ibyamamare bakamenya uko bitwara muri ubwo bwamamare, bakabihuza no kumenya ibijyanye n’urugo n’ubucuruzi hahahahaha bariya bantu bakwiye Award’’. Menya ibindi byinshi Anita Pendo yabavuzeho unakurikirane ikiganiro cyose kiryoshye mu buryo bw’amashusho munsi gato.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here