APR yatandukanye n’umutoza wayo

0
585
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwari umutoza wa APR wungirije agiye gutandukana nayo.

Nabyl Bekroui ukunzwe cyane n’abakinnyi ba APR FC, yari umwe mu bafashije iyi kipe gusoza shampiyona idatsinzwe mu mikino 23 bakinnye ahanini kubera imyitozo yo ku rwego rwo hejuru no kuzana “Science” muri ruhago y’u Rwanda itari imeneyerewe.Nabyl ngo yakundwaga n’abakinnyi ba APR FC

Uyu mugabo ukomoka muri Maroc ariko yabwiye FunClub ko iminsi ye mu ikipe y’ingabo z’igihugu yayishyizeho akadomo aho atigeze ashobora kongera amasezerano nyuma yo gusoza ay’umwaka yari yasinye.

Yagize ati: “Ntabwo nzongera amasezerano, nzava mu Rwanda mu mpera z’ukwezi. Ntabwo nzi niba Adil azahaguma ariko nge ntabwo nzongera”.

Kugenda kwa Nabyl kukaba kwaranashoboraga kuba mbere y’igihe dore ko uyu mutoza yari yagiranye ibibazo n’umutoza mukuru Adil Mouhamed Erradi aho aamakuru agera kuri FunClub avuga ko uyu atari no kugaragara ku mukino APR FC yari bukine na Espoir mbere yo guhagarika shampiyona.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here