wihirwe Yasipi Casimir Umunyarwandakazi wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 yagizwe Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria. Iyi Leta ifite umujyi witwa Calabar ufatwa nk’ubukerarugendo bwihariye muri Nigeria.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021, abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar batangaje ko bamaze gushyiraho ba Ambasaderi babiri b”ubukerarugendo aribo Uwihirwe Yasipi wo mu Rwanda na Jasinta Makwabe wo muri Tanzaniya. Bavuze ko aba bakobwa bashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwaho.

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yatangije umushinga we - Inyarwanda.com
Uwihirwe Yasipi Casimir wahagarariye U RWANDA

Irushanwa rya Miss Africa Calabar ryasojwe tariki 30 Ukuboza 2020 ryegukanwa n’umunya-Tunisia Sarra. Uwihirwe Yasipi wagizwe Ambasaderi muri Leta ya Cross River muri Nigeria, yanahize abandi mu gukora imyitozo (Sports Princess).

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir ahanganye n'abakobwa b'uburanga mu irushanwa  rya Miss Africa Calabar 2020
Abakobwa buburanga Uwihirwe Yasipi yarahanganye nabo muri miss africa Calabar 

Yasipi Casimir yagizwe Ambasaderi w’ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here