Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ,ryamaze gutangariza amakipe 8 ahatanira igikombe ko imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona yasubitswe kubera umukino w’ikirarane wa Rayon Sports na Rutsiro .

FERWAFA m’Ubutumwa bwa Email yandikiye abayobozi b’amakipe 8 ahatanira gutwara igikombe , yagaragaje ko mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza Minisiteri ya Siporo yabahaye yo kwirinda Covid-19 bahisemo gusubika imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona mu Rwego rwo gukomeza kubahiriza aya mabwiriza.

Muri ubu butumwa kandi FERWAFA yavuze irimo gutegura umukino w’ikirarane wari gukinwa kuri uyu wa gatandatu , aho Rayon Sports yari gusura Rutsiro FC ,ariko uyu mukino ukaba utarabaye kubera ko Akarere ka Rubavu kari muri Gahunda ya Guma mu Karere.

FERWAFA ikaba yavuze ko impamvu yagaritse iyi mikino ari mu rwego rwo kugira imikino ya Primus National League igende neza.

Ubutumwa FERWAFA yahaye amakipe
https://kigalireport.com/transfer-newsluvumbu-muri-as-kigali-babuwa-na-emery-muri-rayon-mugisha-gilbert-na-savio-muri-apr-fc/

14 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here