Myugariro w’iburyo mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi, wakiniraga Police FC yo muri Uganda, Rukundo Denis, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, nyuma y’iminsi bivugwa ko ari mu biganiro na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi wari kapiteni w’ikipe ya Police FC yo muri Uganda, yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri agiye kuyikinira nyuma yo gutandukana na Police FC yo muri Uganda.

Mu minsi ishize ni bwo amakuru yasakaye avuga ko Denis ari ku muryango winjira muri Rayon Sports, dore ko ibiganiro byari birimbanyije ariko impande zombi ntizahuza ku ngingo zimwe na zimwe, bituma uyu myugariro aterekeza muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ntabwo bwari ubwa mbere uyu muikinnyi avugwa muri Rayon Sports, kuko mu 2020 nabwo byavuzwe ko yifuzwa cyane na Rayon Sports ariko birangira yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo muri Uganda yakiniraga.

Uyu mukinnyi wakiniye APR FC yo mu Rwanda mu myaka ishize, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Police FC yo muri Uganda, ariko ibiganiro iyi kipe ndetse n’umukinnyi ubwe bagiranye na AS Kigali byatumye yemera kumurekura.

Rukundo Denis yari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rwakinnye na Central Africa muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent akeneye mu bwugarizi bw’Amavubi.

Rukundo akina ku ruhande rw’iburyo yugarira, akaba ari umukinnyi ukunda kuzamuka cyane atera imipira ishobora kubyara amahirwe y’igitego isaha n’isaha.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bazafasha cyane AS Kigali mu mwaka utaha w’imikino, by’umwihariko mu mikino Nyafurika ya TOTAL CAF Confederations Cup iyi kipe izakina ihagarariye u Rwanda.

Rukundo breaks silence on making international debut with Rwanda - Latest  football news in Uganda
Rukunddo Dennis

10 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here