Mu mashusho umuhanzi Diamond Platnumz yacishije kuri konti ya Instagram yagaragaje ko yaraye muri studio ari gukora indirimbo.

Mu bari kumwe harimo Romy Johns basanzwe bakorana, The Ben na Producer Madebeat.

The Ben amaze iminsi muri Tanzania ndetse na Madebeat yagiye amusanga yo.

Mbere yo kwerekeza muri Tanzania, The Ben yari yahuriye na Diamond Platnumz muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Byigeze kuvugwa ko Diamond Platnumz yaba afitanye indirimbo na Meddy ariko ntiyigeze isohoka.

Diamond Platunmz yigeze gukorana indirimbo na Mico The Best, gusa icyo yari ataragira izina rikomeye.

The Ben na Diamond bari gukorana indirimbo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here